Brie Larson yagarutse ku cyamuteye gukunda Jeniffer Lopez, avuga ko, akiri
muto nyina yamutwaraga kureba filime n’abahanzi, yabona Lopez akamwishimira
akifuza gukora cyane kugirango nawe azabe icyamamare muri filime za
Hollywood.
Ati “ Mama umbyara yantwaraga kureba amakinamico arimo Lopez ngataha numva
nakozwe ku mutima nawe, nkumva nanjye mbyifuza mu buzima bwanjye. Namufataga nk’umugwaneza
ndetse numvaga ari nk’Imana yanjye ".
Aba bombi baherutse guhurira mu itangwa ry’ibihembo bya Golden Globe
Awards, Brie Larson anezezwa no kubona Janiffer Lopez yihebeye, akaba umwe mu
batumye akunda umwuga wo gukina filime akamamara muri zimwe zagaragayemo n’ibyamamare bikunzwe.
Uyu mukinnyi wamamaye muri filime zirimo The Marvels yatangaje ko yakunze
Lopez akiri muto gusa ntabone amahirwe yo kugirana nawe ibihe bidasanzwe nko
kuganira nibura akamubwira ko yamwihebeye nk'uko bitangazwa na Hollywood Reporter.
Avuga ko kera atigeraga atekereza ko umunsi uzagera agahura nawe akamubwira ko amukunda kandi ko amwigiraho byinshi.
Jennifer Lopez akundwa n'abarimo Brie larson wamamaye muri filime
Brie Larson yanyuzwe no guhura na Jennifer Lopez yakunze kuva mu bwana