Kigali

Imibare n'amateka byagufasha gusobanukirwa Tour du Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/02/2024 14:46
0


Kuva mu 2009 Tour du Rwanda igirwa mpuzamahanga, imaze gusiga amateka menshi ndetse n'imibare harimo iyihariwe n'abanyarwanda.



Kuva tariki 18 kugera tariki 25 Gashyantare 2024, u Rwanda rugiye kongera kwakira irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda, rizaba ribaye ku nshuro ya 16 kuva rigizwe mpuzamahaganga, ikazaba ari inshuro ya 6 riri ku kigero cya 2,1.

Irushanwa Mpuzamahanga ryo kuzenguruka ibice bitandukanye by'u Rwanda yakoreshejwe igare (Tour du Rwanda) ni kimwe mu gikorwa cya siporo gikomeye mu Rwanda ndetse no muri Afurika kubera urwego rigezeho ndetse n'imitegurire yaryo. Iyi Tour du Rwanda mureba imara icyumweru yaciye ibintu mu Rwanda no muri Afurika, ntabwo ari iya vuba aha kuko yatangiye kugeragezwa ahagana mu 1970.

Ahagana mu 1977 Karemera Pierre wakoraga muri Minisiteri y'umuco na siporo afatanyije na bagenzi be, bashinze ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare ndetse banaryandikisha muri Afurika. Umukino watangiye uko ku ruhande rw'abanyarwanda watangiye uko, ndetse hatangira n'amarushanwa mato mato yahuzaga uduce tw'u Rwanda nka Tour de L'Est, Tour de Volcano ndetse n'irindi ryajyaga mu Majyepfo.

Mu 1987, u Rwanda twitabiriye imikino nyafurika yabereye muri Kenya, ndetse bituma abayobozi b'uyu mukino mu Rwanda bahakura igicekerezo cyo gushinga isiganwa rinini rizenguruka u Rwanda rwose.

Mu 1988, ni bwo habayeho isiganwa rwa mbere rya Tour du Rwanda aho abasiganwa bazengurutse igihugu cyose, riza kwegukanwa na Celestin Ndengeyingoma. Tour du Rwanda yarakinwe kugera mu 1990, gusa kubera ibihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo, kuva mu 1991 kugera 2000 ntabwo iri rushanwa ryabaye.

Nsengiyumva Bernard niwe wegukanye Tour du Rwanda ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu 2001 ni bwo Tour du Rwanda yagarutse, yabaye yegukanwa na Nsengiyumva Bernard. Mu 2009 ni bwo Tour du Rwanda yaje kugirwa mpuzamahanga ndetse ijya mu cyiciro cya 2.2, kuva ubwo Tour du Rwanda ikaba yarabaye ikimenyabose ku Isi yose. 

Reka turebe hamwe amwe mu mateka n'imibare ya Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009

Tour du Rwanda imaze kwegukanwa n'abakinnyi 13 mu nshuro 15 imaze gukinwa, abo akaba ari: Jelloul Adil (2009), Teklehaimanot Daniel (2010), Reijnen Kiel (2011), LillDarren (2012), Girdlestone Dylan (2013), Ndayisenga Valens (2014,2016), Nsengimana Jean Bosco (2015), Areruya Joseph (2017), Mugisha Samuel (2018), Kudus Merhawi (2019), Testatsion Natnael (2020, 2022), Rodriguez Cristian (2021), na Mulubrhan Henok.

Abakinnyi bamaze kwegukana uduce twinshi twa Tour du Rwanda

Restrepo Jhanatan ukomoka muri Colombia ni we umaze kwegukana uduce twinshi twa Tour du Rwanda tugera kuri 6, akaba akurikirwa na Ndayisenga Valens Eyob Metkel na Nsengimana Jean Bosco. Aba bakinnyi bose ukuyemo Ndayisenga Valens, bazaba bari muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka.

Testatsion Natnael na Ndayisenga Valens nibo bakinnyi bafite Tour du Rwanda nyinshi (2) abandi bakaba bafite imwe.

Abakinnyi 3 bamaze kugera kuri Podium inshuro nyinshi mu duce twa Tour du Rwanda, ni Restrepo Jhonathan (8) wabaye uwa mbere inshuro 6 aba uwa kabiri inshuro 2, ndetse aba uwa gatatu inshuro 1. 

Eyob Metkel (12), yegukanye uduce 5, aba uwa kabiri inshuro 4 aba uwa gatatu inshuro 3. Ndayisenga Valens (10), yegukanye uduce 5, aba uwa kabiri inshuro 4 aba uwa gatatu inshuro 1.

Restrepo niwe mukinnyi ufite uduce twinshi twa Tour du Rwanda tugera kuri 6

Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea, niwe wegukanye agace ka Tour du Rwanda ari muto, akaba yari afite imyaka 18 n'iminsi 301, aha bikaba byari mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2012, ubwo abakinnyi bavaga Kigali bajya Nyagatare. 

Umunyarwanda uza hafi ni Ndayisenga Valens uza ku mwanya wa 5, kuko yabikoze mu 2013, afite imyaka 19, iminsi 322 mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda Rwamagana Musanze.

SMET Guy niwe mukinnyi wegukanye agace ka Tour du Rwanda akuze, akaba yarabizikoze mu 2011, mu gace ka ka Gatanu Gitarama Butare, aho yari afite imyaka 39 n'iminsi 293. 

Biziyaremye Joseph niwe mukinnyi w'umunyarwanda wegukanye agace ka Tour du Rwanda akuze aho yari afite imyaka 26 n'iminsi 325, mu 2014 mu gace ka gatanu kavaga Rubavu kajya i Nyanza.

Agace ka Tour du Rwanda kakinwe gafite umuvuduko wo hejuru

Agace ka gatatu ka Tour du ya 2010, niko kabayeho abakinnyi bihutaga aho abakinnyi bavuye i Byumba bajya i Kigali ku Ntera ya Kirometero 62.5, icyo gihe abakinnyi bakaba baragenderaga ku muvuduko wa Kirometero 53 ku isaha.

Gakurikirwa n'agace ka 8 ka Tour du Rwanda ya 2012 ka Kigali Kigali, Kari gafite intera ya Kirometero 124, abakinnyi bakaba barasiganwaga ku muvuduko wa Kirometero 49.571 ku isaha.

SMET Guy ukomoka mu Bubiligi, niwe wegukanye agace ka Tour du Rwanda akuze aho yabikoze mu 2011 afite imyaka 39

Ndayisenga Valens niwe mukinnyi wambaye imyenda myinshi y'abakinnyi beza muri Tour du Rwanda (Most leader Jerseys in Tour du Rwanda) igera kuri 12, akaba arusha Nsengimana Jean Bosco ufite 10. Ndayisenga ibi yabikoze hagati ya 2014 na 2016 gusa.

Nsengimana Jean Bosco niwe mukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda inshuro nyinshi (13), ndetse zose akaba yarazisoje. Akurikirwa na Byukusenge Patrick umaze kubikora inshuro 10 nawe zose akaba yarazisoje.

Mugisha Samuel niwe mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda ari umwana (afite imyaka mike) akaba yarabikoze yegukana Tour du Rwanda ya 2018, ubwo yari afite imyaka 20 n'iminsi 250. Lill Darren niwe wegukanye Tour du Rwanda akuze aho yabikoze muri Tour du Rwanda ya 2012, afite imyaka 30 n'iminsi 97.

Amateka agaragaza ko Ndayisenga Valens ariwe mukinnyi ufite ibingwi byinshi bya Tour du Rwanda bigendanye n'igihe yakinnye 

U Rwanda na Eritrea ni byo bihugu bifite Tour du Rwanda nyinshi zigera kuri 5, ariko u Rwanda rukaza imbere kuko rwabaye urwa kabiri muri Tour du Rwanda inshuro nyinshi 4, Eritrea ikagira 3. Afurika y'Epfo ifite Tour du Rwanda 2, USA, Maroc na Espagne bakagira Tour du Rwanda 1.

Eritrea niyo imaze kwegukana uduce twinshi twa Tour du Rwanda tungana na 27, u Rwanda 20, u Bufaransa 11, u Bubiligi, Namibia, Poland, Kazakhstan na Ukraine bikaba bifite inshuro imwe.

U Bufaransa nicyo gihugu kimaze kugira abakinnyi benshi muri Tour du Rwanda, 72, u Rwanda 61, Afurika y'Epfo 53, Eritrea 42.

Imijyi imaze kwakira/gusorezwamo na Tour du Rwanda inshuro nyinshi

Umujyi wa Kigali umaze kwakira Tour du Rwanda inshuro 16 bivuze ko ari buri mwaka, Huye inshuro 15, Musanze inshuro 12, Rubavu 11, Rwamagana 9. Nyamagabe na Kibungo, zimaze kwakira Tour du Rwanda inshuro imwe gusa hose ikaba yarahageraga ihasorezwa.

Agace kanini kabaye ka Tour du Rwanda ni agace ka gatatu ka Tour du Rwanda ya 2019, kavaga Huye kajya i Rubavu, ku ntera ya Kirometero 213, kagakurikirwa n'agace ka 4 ka Tour du Rwanda ya 2020, kavaga Rusizi kerekeza Rubavu. Agasozi ko kwa mutwe niko kamaze kuzamukwa inshuro nyinshi muri Tour du Rwanda, inshuro zigera ku 9 muri Tour du Rwanda 6. 

Mugisha Samuel niwe mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda ari muto, kuko mu 2018 abikora, yari afite imyaka 20 n'iminsi 250 

Nsengimana Jean Bosco niwe mukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda inshuro nyinshi kuko kuva mu 2012 atarasiba umunsi n'umwe, ndetse uyu mwaka niyitabira azaba ashyizeho agahigo gashobora kuzagorana kugakuraho 

Tour du Rwanda ni isiganwa warebera ubuntu ariko ugataha unyuzwe 

Abanyarwanda bakunda Tour du Rwanda kandi mu bice byose by'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND