Kigali

Inkuru zagarutsweho cyane muri Sinema nyarwanda mu ntangiriro za 2024

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:7/02/2024 15:42
1


Uko bukeye n’uko bwije uruganda rwa Sinema nyarwanda rugenda ruteza imbere benshi bihebeye uyu mwuga barimo abakinnyi ba filime, abaziyobora, abazandika ndetse n’abandi, ari nako bubaka amazina akomeye.



Mu ntangirio z’umwaka wa 2024 hari inkuru zagarutsweho cyane zigaragaza imikorere idasanzwe ya bamwe babarizwa muri filime nyarwanda zicaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Dore bamwe bagarutsweho mu ntangiriro z’umwaka n’ibyabavuzweho

1. Bahavu Jeannette


Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye muri filime zirimo City Maid ni umwe mu bagarutsweho cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 ku nkuru zitandukanye zigaruka ku mwuga we ndetse n’ubuzima bwe bwite.

Mu kiganiro na Fleury Legend umugabo wa Bahavu, yatangarije Inyarwanda ko umugore we yatangiye gushyira hanze filime ye “ Impanga Series” mu rurimi rw’Igiswahili yagura imbago.

Bahavu Jeannette ubwe, yatangaje ko gukoresha urundi rurimi bizafasha benshi batazi Ikinyarwanda, kandi bamwe mu banyamahanga bumva uru rurimi bagakurikira filime nyarwanda.

Uyu mugore ukomeje kwagura uyu mwuga we, yagarutse ku buzima bukomeye yanyuzemo mu bwana mu gihe benshi batabikekaga ko yabayeho muri ubwo buryo.

Umukinnyi wa filime Bahavu yatangaje ko mu bwana umuryango we wanyuze mu bihe by’ubukene, no kunenwa n’abaturanyi, ibyo bikamutera ishyaka ryo gukora cyane akagera kuri byinshi, aza kubigeraho.

2. Umuhire Eliane


Umunyarwandakazi Umuhire Eliane ubarizwa mu Bubiligi amaze kwamamara no kwandika izina muri filime zikomeye zimwe zikinirwa I Hollywood, mu Burayi n’ahandi.

Umuhire w’imyaka 37 yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo izo yagaragayemo nka ‘‘Birds are singing In Kigali’’, “Augure” na “Bazigaga” ivuga kuri Zula Karuhimbi warokoye Abatutsi barenga 200 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi ‘‘Trees of Peace’’ y’Umunyamerika Alanna Brown ica kuri Netflix, “A Quiet Place: Day One” y’Abanyamerika izajya hanze mu mwaka utaha n’izindi nyinshi ndetse amaze kwegukana ibihembo byinshi.

Muri uyu mwaka wa 2024, byatangajwe ko azagaragara muri filime zo mu Bufaransa zirimo abakinnyi b’ibihangange muri sinema y’iki gihugu, harimo iyitwa “Dans le viseur” yayobowe n’Umufaransa André Téchiné usanzwe afite izina rikomeye mu ruganda rwa sinema muri iki gihugu. Iyi filime azagaragaramo yitwa "Mosanne", ayikinanamo n’igihangange muri sinema mu Bufaransa, Isabelle Huppert.

3. Feruje


Nahimana Clemance wamamye nka Feruje muri Sinema nyarwanda byumwihariko mu banyarwenya, yatangaje byinshi ku buzima bwe, agaruka ku gikomere yatewe n’abantu batishimiye uburyo avugamo ikinyarwanda. Ibi byamuteye igikomere ku mutima, yigira inama yo gukoresha ururimi rwe asetsa abantu bimwubakira izina.

Feruje watangaje ko akunda kwandika filime cyane, yashyize hanze filime y’uruhererekane ikunzwe cyane yitwa "Shenge series" muri filime nyarwanda nziza zasohotse vuba kandi zifite inyigisho. Mu kiganiro na InyaRwanda kuwa 30 Mutarama 2024, Feruje yavuze ku isoko rigurishirizwamo filime , ryitwa DISCOP ryabareye mu Ugushyingo 2022 ryifuza filime nyafurika aberetse iye yise  "i Bwiza" barayikunda itoranwa mu zerekanwa mu ngendo z'indege zijya i Buruseri n'ahandi.

4. Nana


Umurerwa Naila Aziza uzwi nka Nana muri filime za Killaman ndetse n’izindi zirimo Papa Sava, yavuze ku buzima bwe bukomeye yanyuze mo burimo kubura ababyeyi ari muto agatangira kwirera nta bushobozi.

Nana wakomerewe n’ubuzima yatangaje ko afite igikomere cyo kutabona ubwenenegihugu kuko nyina umubyara akomoka  i Burundi, naho Se wamubyagara akaba yarakomokaga muri Uganda akabura aho afatwa. Uyu mukinnyi wa filime, tariki 29 Mutara 2024 Nana yatakambye asaba ubwenegihugu bw'u Rwanda ariko ntiyabona ubufasha nk'uko yabitangaje.

5. Nsabi


Nsabimana Eric wafashe izina rya Dogiteri Nsabi mu gutambutsa urwenya yaratunguranye ubwo yashyiraga amashusho ye ku rukuta rwa Instagram aririmba neza nyuma yo kwamamara muri filime nyarwanda.

Mu minsi yashize nsabi yigeze atangariza InyaRwanda ko, hari impano yakuranye mu bwana kandi azikunda, nyamara akifutwa  guhitamo ikintu azi kurusha ibindi, asaga ari filime na Comedy. Dogiteri Nsabi  tariki ya 10 Mutarama 2024 yagaragaye aririmba indirimbo y’umuhanzi Chriso Ndasingwa yitwa “ Wahozeho” benshi bamukunda bashimishwa n’iyo mpano afite batari bazi.

6. Rufonsina


Uyu wamamaye muri filime " Umuturany  Seriesi" , ni umwe mu bavuzwe cyane bitewe na filime yakinnye zirimo iyitwa " The Forest" yanditswe na Soloba, akagaragaramo yonsa abana b'abandi.

Uyu mukinnyi wa filime watangaje ko yaciye muri  bigoye ariko akagera kuri byinshi binyuze mu gukora cyane no kurenga imbogamizi, yavuzweho byinshi benshi bamutuka ko yataye umuco nyarwanda agashyira hanze amabere ye.

Mu kiganiro na Uwimpundu Sandrine wamenyekanye nka Rufonsina mu banyarwenya basetsa cyane, yatangaje ko umwuga wo gukina filime  usaba ubuhanga ndetse ko umukinnyi mwiza akora icyo asabwa cyose muri filime igihe agishoboye.

Rufonsina  avuga ko yashimishijwe no kuba yakina ikintu gikomeye nka kiriya "Role"kitashoborwa n'uwariwe  wese kandi akabikora neza. Gusa yatangaje ko inyigisho yatangwaga yari iyo gushyishikariza ababyeyi guha agaciro abana mu bihe byose baba barimo no kwibuka ko ari ababyeyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase alyne 1 year ago
    Hey amahoro yimana abane namwe pfite inzozi zoguhura nabahavu ndamukunda cnee ndakwinginze mupfashe nabyiye Mama wange konzavamo umuntu ukomeye nkabahavu niwe pfatiraho ikitegerezo numuntu ugira umutima mwiza kd wubaha ugira imico mwiza cneee kd ukunda abantu bose atarobanura please help me mpure nawee ndabasabye mupfashe sinzacika intege nubwo nanyura ahagoye cnee abantu bose babwirako bahavu ntiyakwe Mera guhura nange ese koko nibyo ngenanze kubyemera nzategereza cneee kd nizeye sinzacika intege mubuzima bwange please help me murakozeee cnee



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND