U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour, irushanwa riri mu cyiciro cya kabiri cy'amarushanwa akomeye ku Isi mu bagabo.
U
Rwanda rugiye gukora amateka muri Tennis, rwakira irushanwa ATP Challenger 50
riteganyijwe gutangira tariki 26 Gashyantare, rikazagera tariki 10 Werurwe
2024. Iri rushanwa ryateguwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda na
Minisiteri ya siporo ku bufatanye na ATP.
Ni
irushanwa rizaba mu byumweru bibiri, aho icyumweru cya mbere kizatangira
tariki 26 Gashyantare kigere tariki 2 Werurwe, naho icyumweru cya kabiri
gitangire tariki 4 kigere tariki 10 Werurwe, rikazabere ku bibuga bya IPRC Kigali Ecology Tennis Club biherereye Kicukiro .
ATP
Challenger 50 iri ku rwego rwa kabiri mu marushanwa ya Tennis akomeye ku Isi mu
bagabo, rizitabirwa n'abakinnyi basaga 21 bazaba bayobowe n'Umurusiya Ivan Gakhov
uri ku mwanya 172 ku Isi. Muri abo bakinnyi ba 21 kandi, bazongerwaho abandi 6
barimo abazaca mu majonjora, ndetse n'abandi basonewe kwitabira iyi mikino.
Aba
bakinnyi bagomba kwitabira baje guhatanira ibihembo ndetse bashaka n'amanota
atuma baza nibura mu bakinnyi 100 ba mbere ku Isi.
Ni
ibyumweru bibiri u Rwanda rwitezemo impano zizava mu bihugu bitandukanye birimo
u Bufaransa, Israel, Argentina, Rumania, Croatia, Australia, Zimbabwe u
Buholandi, Misiri, Switzerland, Moldova ndetse n'u Butariyani.
Imikino
ya ATP Challenger 50 mu Rwanda kandi ntabwo izaba itanga ishusho yo mu kibuga
gusa ahubwo izaba yerekana urwego umukino wa Tennis ugeze mu bihugu byo munsi
y'ubutayu bwa Sahara byumwihariko u Rwanda.
ATP
Challenger 50 niyo yazamuye abakinnyi barimo nimero ya kabiri ku Isi Carlos
Alcare ukomoka muri Espagne, Roger Federer wahoze ari nimero ya mbere ku Isi,
Rafael Nadal ndetse na Juan Martin Del Potro wigeze kwegukana US Open.
ATP yemeje ko umukinnyi uzikura mu irushanwa hakiri kare azasimburwa n'abari ku rutonde rw'agateganyo
Kuva mu 2022, u Rwanda rumaze kuba igicumbi cy'imikino ya Tennis ikomeye muri Afurika no ku Isi
TANGA IGITECYEREZO