Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire yatangaje ko yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Recording Academy itegura Grammy Awards, Bwana Panos Panay bigamije gukomeza urugendo rwo guteza imbere impano z’abari mu Inganda Ngandamuco mu rwego rwo kurema akazi, hahangwa imirimo.
Nelly Mukazayire ari mu bihumbi by’abantu bitabiriye itangwa
ry’ibi bihembo mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare
2024, mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibihembo
byatanzwe mu byiciro 94.
Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 66, byegukanwa n’abarimo
Miley Cyrus, SZA, Billie Eilish na Taylor Swift batwaye ibihembo bikuru.
Umuhanzikazi Tyla uherutse i Kigali mu bitaramo bya Giants of Africa, yegukanye
Grammy ye ya mbere ku myaka 22 mu cyiciro cya best African performance.
Mu ijambo rye yagize ati “Ibi birarenze! Sinigeze ntekereza
ko natsindira Grammy ku myaka 22!”
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024,
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyatangaje ko Nelly Mukazayire yagiranye
ibiganiro byihariye na Perezida wa Recording Academy itegura Grammy Awards,
Panos Panay n'abandi bayobozi bo muri Afurika y’Epfo na Kenya ku guteza imbere
inganda ndangamuco muri Afurika.
Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Nelly Mukazayire
yavuze ko Inganda Ndangamuco ari umurongo mwiza wo guteza imbere impano,
guhanga imirimo n’izamuka ry’ubukungu. Yizeza ubufatanye bwiza na Recording
Academy itegura Grammy Awards.
Mu Ukwakira 2023, urubuga ‘Africa Intelligence’ rwasohoye
inkuru ivuga ko umugabane wa Afurika ugiye kujya wakira ibirori bya Grammy
Awards binyuze mu mushinga wa Recording Awards uzatangira hagati ya 2025 na
2026.
Uyu mushinga ugamije kwagura ibi bihembo bisanzwe
bizatangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikagera no mu bindi bihugu.
Africa Intelligence yagaragaje ko muri Afurika imijyi
yatoranyijwe kwakira ibirori bya Grammy Award ari itanu irimo: Kigali, Nairobi
muri Kenya, Abidjan muri Côte d'Ivoire, Johannesburg muri Afurika y’Epfo ndetse
na Lagos muri Nigeria.
Biteganyijwe ko Umujyi wa Abidjan wo muri Côte d'Ivoire uzakoreshwa
nk’icyicaro cya Grammy Awards, ku bahanzi bo muri Afurika mu bihugu bikoresha
Igifaransa.
Ibiganiro Nelly Mukazayire wo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere
yagiranye Panos Panay uyobora Recording Academy itegura Grammy Awards bishimangira
ko igihe kizagera ibihembo bya Grammy Awards bigatangirwa i Kigali.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe
Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa
Recording Academy itegura Grammy Awards, Bwana Panos Panay [Uri ibumoso]
Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya
Grammy Awards ku nshuro ya 66
1.Album y'umwaka
Uwatsinze: Taylor Swift - Midnights
Boygenius - The Record
Janelle Monáe - The Age of Pleasure
Jon Batiste - World Music Radio
Lana Del Rey - Did You Know That There's a Tunnel Under
Ocean Blvd
Miley Cyrus - Endless Summer Vacation
Olivia Rodrigo - Guts
SZA – SOS
2.Amajwi y'umwaka
Uwatsinze: Miley Cyrus - Flowers
Billie Eilish - What Was I Made For?
Boygenius - Not Strong Enough
Jon Batiste - Worship
Olivia Rodrigo - Vampire
SZA - Kill Bill
Taylor Swift - Anti-Hero
Victoria Monét - On My Mama
3.Indirimbo y'umwaka
Uwatsinze: Billie Eilish - What Was
I Made For?
Dua Lipa - Dance the Night
Jon Batiste - Butterfly
Lana Del Rey - A&W
Miley Cyrus - Flowers
Olivia Rodrigo - Vampire
SZA - Kill Bill
Taylor Swift - Anti-Hero
4.Umuhanzi mushya
mwiza
Uwatsinze: Victoria Monét
Coco Jones
Gracie Abrams
Fred Again..
Ice Spice
Jelly Roll
Noah Kahan
The War and Treaty
5.Pop solo 'performance' nziza
Uwatsinze: Miley Cyrus - Flowers
Billie Eilish - What Was I Made For?
Doja Cat - Paint the Town Red
Olivia Rodrigo - Vampire
Taylor Swift - Anti-Hero
6.Pop duo/group 'performance' nziza
Uwatsinze: SZA na Phoebe Bridgers -
Ghost in the Machine
Labrinth Featuring Billie Eilish - Never Felt So Alone
Lana Del Rey Featuring Jon Batiste - Candy Necklace
Miley Cyrus Featuring Brandi Carlile - Thousand Miles
Taylor Swift Featuring Ice Spice - Karma
7.Album nziza ya pop mu majwi
Uwatsinze: Taylor Swift - Midnights
Kelly Clarkson - Chemistry
Miley Cyrus - Endless Summer Vacation
Olivia Rodrigo - Guts
Ed Sheeran - - (Subtract)
8.Indirimbo nziza ya R&B
Uwatsinze: SZA - Snooze
Coco Jones - ICU
Halle - Angel
Robert Glasper ft. SiR & Alex Isley - Back to Love
Victoria Monét - On My Mama
9.Performance nziza ya R&B
Uwatsinze: Coco Jones - ICU
Chris Brown - Summer Too Hot
Robert Glasper Featuring Sir & Alex Isley - Back to Love
SZA - Kill Bill
Victoria Monét - How Does It Make You Feel
10.Album nziza ya R&B
Uwatsinze: Victoria Monét - Jaguar
II
Babyface - Girls Night Out
Coco Jones - What I Didn't Tell You
Emily King - Special Occasion
Summer Walker - Clear 2: Soft Life EP
11.Indirimbo nziza ya rap
Killer Mike ft André 3000, Future
and Eryn Allen Kane - Scientists & Engineers
Doja Cat - Attention
Nicki Minaj & Ice Spice ft Aqua - Barbie World
Lil Uzi Vert - Just Wanna Rock
Drake & 21 Savage - Rich Flex
12.Performance nziza ya rap
Killer Mike ft André 3000, Future
and Eryn Allen Kane - Scientists & Engineers
Baby Keem feat Kendrick Lamar - The Hillbilles
Black Thought - Love Letter
Drake & 21 Savage - Rich Flex
Coi Leray – Players
13.Album nziza ya rap
Uwatsinze: Killer Mike - Michael
Drake & 21 Savage - Her Loss
Metro Boomin - Heroes & Villains
Nas - King's Disease III
Travis Scott – Utopia
14.Imbyino nziza ya pop
Uwatsinze: Kylie Minogue - Padam
Padam
David Guetta, Anne-Marie & Coi Leray - Baby Don't Hurt
Me
Calvin Harris & Ellie Goulding - Miracle
Bebe Rexha & David Guetta - One In A Million
Troye Sivan – Rush
15.Perfomance nziza ya rock
Uwatsinze: Boygenius - Not Strong
Enough
Arctic Monkeys - Sculptures of Anything Goes
Black Pumas - More Than a Love Song
Foo Fighters - Rescued
Metallica - Lux Æterna
16.Indirimbo nziza ya rock
Uwatsinze: Boygenius - Not Strong
Enough
The Rolling Stones - Angry
Olivia Rodrigo - Ballad of a Homeschooled Girl
Queens of the Stone Age - Emotion Sickness
Foo Fighters - Rescued
17.Album nziza ya rock
Uwatsinze: Paramore - This Is Why
Foo Fighters - But Here We Are
Greta Van Fleet - Starcatcher
Metallica - 72 Seasons
Queens of the Stone Age - In Times New Roman…
18.Performance nziza ya muzika ya
Africa
Uwatsinze: Tyla - Water
Asake & Olamide - Amapiano
Burna Boy - City Boys
Davido ft Musa Keys - Unavailable
Ayra Starr – Rush
19.Album nziza ya country
Uwatsinze: Lainey Wilson - Bell
Bottom Country
Brothers Osborne - Brothers Osborne
Kelsea Ballerini - Rolling Up the Welcome Mat
Tyler Childers - Rustin' in the Rain
Zach Bryan - Zach Bryan
20.Indirimbo nziza ya country
Uwatsinze: Chris Stapleton - White
Horse
Brandy Clark - Buried
Morgan Wallen - Last Night
Tyler Childers - In Your Love
Zach Bryan ft Kacey Musgraves - I Remember Everything
21.Video nziza ya muzika
Uwatsinze: The Beatles - I'm Only
Sleeping
Tyler Childers - In Your Love
Billie Eilish - What Was I Made For
Kendrick Lamar - Count Me Out
Troye Sivan - Rush
22.Igihembo cyiswe Dr Dre Global
Impact
Uwatsinze: Jay-Z
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire yijeje ubufatanye bwiza na Recording Academy itegura Grammy Awards
Nelly Mukazayire yavuze ko guteza imbere abari mu nganda ndangamuco birema imirimo n’ubukungu bukazamuka
Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo yegukanye Grammy Awards ye ya mbere
TANGA IGITECYEREZO