Victoria Monet ari kugarukwaho cyane nyuma yaho abaye umwe mu bahatanye mu byiciro byinshi ndetse akabasha kwibikaho ibigera kuri 3 birimo n'icy’umuhanzi mushya mwiza ku myaka ye irenga ibinyacumi 3 n’umwana we agaca agahigo muri Grammy Awards.
Ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 66 byatanzwe kuwa
04 Gashyantare 2024, byasize inkuru zitandukanye, udukoryo n’udushya tutazibagirana, gusa uyu munsi turagaruka ku rugendo rwa Victoria Monet wegukanye ibihembo bitatu: Best
New Artist, Best R&B Album na Best Engineered Album, Non Classical.
Icyiciro cya Best New Artist ubundi ushobora kucyumva, ukumva gikwiriye kwegukanwa n’umuhanzi ukiri muto mu myaka, nyamara burya imyaka
si yo igenderwaho, hagenderwa ku yo akenshi umaze mu muziki ukora
ibintu byihariye.
Victoria yavukiye muri Atlanta ho muri Leta ya Georgia
kuwa 01 Gicurasi 1989, aza kwimukira muri Sacramento i California akiri muto.
Yatangiye kugaragaza ubuhanga mu muziki akiga mu mashuri yo hasi aho
yanaririmbaga muri Korali y’Urubyiruko.
Yiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yatangije
itsinda rye ryo kubyina byanatumye atangira kuba umwarimu w’ababyinnyi. Mu bihe
binyuranye yabaga asangira n’abavandimwe na babyara be ibihangano by’ubuhanzi
mu guhanga [Poetry] byanabaye imbarutso yo kwinjira mu muziki mu buryo bweruye.
Yaje gutangira kwimenyereza gutunganya umuziki abifashishijwemo
na bamwe mu babikoraga by’umwuga mu gace yari atuyemo kugeza ubwo yasabwaga na
Rodney Jerkins kujya muri Los Angeles akamugira umwe mu bagize itsinda ry’umuziki
ry’abakobwa yarimo atangiza.
Imikorere y'iri tsinda ntabwo yaje kumara igihe. Nyuma yo gutandukana, Victoria yiyemeje gutangira kwandikira abahanzi
indirimbo ashakisha amafaranga yamufasha gutangira umuziki ku giti cye.
Yaje kubona amahirwe yo gusinyana amasezerano na Atlantic
Records nk’umuhanzi wigenga, gusa akomeza kujya yandika indirimbo nk’akazi ka
buri munsi.
Kuwa 30 Ukwakira 2014 yashyize hanze EP ya mbere yise
Nigtmares&Lullabies, nyuma aza gushyira hanze indirimbo Better Day
yakoranye na Ariana Grande, hari kuwa 10 Nyakanga, 2016.
Victori yaje kuba umwe mu baririmbye mu ruhererekane rw’ibitaramo
rw’itsinda rya Fifth Harmony muri Amerika y’Amajyaruguru muri ibyo bitaramo
Ariana Grande yanifatanije n’uyu muhanzikazi.
Muri Nzeri 2016, Ariana Grande yatangaje ko Victoria ari
mu bahanzi bazamufasha mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Dangeroius Womana muri
Amerika y’Amajyaruguru n’Uburayi.
Victoria yaje gukora indirimbo zirimo Do You Like it na
Ready yagiye hanze ubwo bari mu bitaramo bya Ariana Grande muri Mata 2017 maze mu 2018 akora ku mushinga yahurijeho indirimbo zinyuranye yise Life After Love.
Kuwa 01 Mata 2019, Victoria na Ariana Grande bashyize
hanze indi ndirimbo bakoranye bise Monopoly ubwo Grande yarimo akora
uruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka isi bya Sweetener.
Ni indirimbo yatangiriye mu 100 zishyushye kuri Billboard iri
ku mwanya wa 70, bikaba byaranatumye Victoria ashyirwa ku mwanya wa 16 r’abahanzi bo kwitegwa rwa Billboard.
Mu mpera za 2019, Victoria yashyize hanze Ass Like That
yanabaye iy’amateka maze mu ntango za 2020 ashyira hanze Moment. Ibi byatumye Apple
Music nayo itangira kumwerecyezaho amaso.
Muri Kamena 2020 yakoranye Experience na Khalid hamwe na
SG Lewis iri mu zaje ku muzingo wa mbere w’uyu mukobwa Jaguar. Umwaka wa 2021
yawusozanije indirimbo zirimo F.U.C.K na Coastin igaragaramo icyamamare muri
rwenya Rickey Thompson.
Muri Kamena 2022 yaririmbye mu birori bya BET Awards ya 22. Umwaka wa 2023 wasize akoranye Smoke na Lucky Daye, Party Girls na Buju Banton, On My Mama anasubiranamo na Michael Brun iyitwa "Party Girls" bayishyira mu njyana ya Dancehall.
Victoria ari mu bagize uruhare mu kwandika indirimbo
Thank U Next yaciye ibintu y’inshuti ye magara Ariana Grande, yakoze kandi kuri
Memories Back ya T.I, B.O.B na Kendrick Lamar.
Mu zindi yanditse harimo Drunk ya Chris Brown, nyinshi mu za
Fifth Harmony ni we wagiye azandika nka No Way, Ice Cream ya Blackpink na
Selena Gomez n’izindi nyinshi.
Binyuze mu mishinga yakoranye na Ariana Grande yahataniye
Grammy Awards inshuro ebyiri kuri 7Rings nka Yearly Record kimwe na Thank U
Next nk’umuzingo w’umwaka.
Mu Ukuboza 2020 ni bwo Victoria yatangaje ko atwite
imfura ye yaje kwibaruka kuwa 21 Gashyantare 2021 umwana w’umukobwa yise Hazel
Monet.
Uyu mwana yaje guca agahigo ko kuba umuntu muto mu mateka
ya Grammy Awards ubashishije guhatanira ibi bihembo biturutse ku gitwenge cye
kiri mu ndirimbo ya nyina umubyara Victoria, Hollywood yari ihatanye mu cyiciro
cya Best Traditional R&B Performance ku nshuro y’ibi bihembo ya 66.
TANGA IGITECYEREZO