RFL
Kigali

Ese Bugesera FC irirukana na Haringingo ko imibare ye ari ikashi?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/02/2024 10:00
0


Bugesera FC ikomeje kubyinira muri ntarengwa igana mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutangira nabi imikino yo kwishyura, ndetse rukaba urugendo rutoroshye ku mutoza wayo Haringingo Francis.



Tariki 15 Ugushyingo, nibwo Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yasinyishije umutoza Haringingo Francis wagombaga kubafasha mu mikino ya shampiyona ndetse n'igikombe cy'Amahoro, kuko Eric Nshimiyimana bavuga ko yatangiye nabi shampiyona ndetse umusaruro we utamwemerera kugumana ikipe. Eric Nshimiyimana yasize iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n'amanota 9 mu mikino 10 yari amaze gukina.

Bugesera FC yari yatangiye umwaka w'imikino yegukana igikombe cy'intara y'Iburasirazuba 

Haringingo Francis kuva yagera muri Bugesera FC, amaze gukina imikino 9 afitemo amanota 8 ndetse ikipe imaze gusubira ho inyuma imyanya 5 ugendeye ku mwanya wa Eric Nshimiyimana yayisizeho.

Haringingo se nawe yagenda?

Haringingo Francis ni umwe mu batoza bamenyereye shampiyona y'u Rwanda, gusa akaba umutoza utamenyereye gufata ikipe muri shampiyona hagati. Urebye aho yanyuze hose Haringingo Francis ni umutoza wiyubakira ikipe ndetse akagira uruhare mu igurwa ryayo ubundi ashaka amanota hakiri kare.

Haringingo ntabwo umusaruro we umuvuganira n'ubwo ikipe ye ifite n'ubukene butubutse

Bugesera FC iri kugana ahabi, ndetse nta n'icyizere iri gutanga cyo kuva mu gace irimo kuko mu mikino ine iheruka ya shampiyona, ifitemo amanota 2 gusa.

Usibye no kubura umusaruro,  abakinnyi ba Bugesera FC bari mu bihe bigoye kuko bamaze hafi amezi ane badahembwa, ndetse umuntu yavuga ko biri mu bigize umusaruro muke iyi kipe ifite.

Bugesera FC mu mikino ya vuba aha ifite, igomba gukina na Kiyovu Sports, Gasogi United na APR FC, akaba ari ho hazatanga ubusobanuro ku hazaza ha Haringingo Francis ndetse na Bugesera FC. 

Umusaruro wa Haringingo Francis na Eric Nshimiyimana yasimbuye mwawusanga aha mu buryo bw'imibare





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND