Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi babo bashyira hanze ibihe bagiranye bari kumwe mu gikoni.
Diamond wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Jeje n’imishinga inyuranye irimo Wasafi, yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza afashe Zuchu amuturutse inyuma ku ijosi mu gihe undi yageragezaga kunoza imitekere.
Inkoko niyo uyu muhanzikazi yari atetse ariko ku
ruhande hagaragara n'andi mafunguro yari yamaze gutegurira
umukunzi we.
Muri ayo harimo umuceri w’umweru, ifiriti n’ibindi
Diamond yagaragaje ko yagirango yereke abakunzi be uko Zuchu amwitayeho.
Diamond Platnumz ati”Ibi byose bijyanye no gufungura
ndetse no kuryama.”
Ibitekerezo byakomeje kwisukiranya ari byinshi kuri aya mashusho
yabo bombi bari mu gikoni kigezweho.
Bamwe bagaragaje Zuchu nk’umuhanga mu guteka kandi wubaha
akanita ku mukunzi we ati”Mukobwa wacu Zuchu urabikwiriye.”
Abandi basabye Diamond na we kujya yita kuri Zuchu
bawubanye muri iyi minsi.
Urukundo rwa Diamond na Zuchu rukomeza kugaragaza
ibimenyetso nubwo bamwe babifata nk’intwaro y’ubucuruzi bwabo bw’umuziki.
TANGA IGITECYEREZO