Kigali

Umwami w'u Bwongereza Charles III arwaye Kanseri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/02/2024 7:35
0


Hari hashize iminsi bivugwa ko Umwami Charles III w'u Bwongereza yaba arwaye kanseri nyuma yaho yabazwe 'Porositate', kuri ubu ingoro y'ibwami yamaze gusohora itangazo ryemeza ko yasenzwemo indwara ya kanseri.



Mu mpera za Mutarama mu 2024 nibwo Umwami Charles III  yagiye mu bitaro agiye kubagwa 'Porositate' yibasiya ubugabo yari yabyimbye. Yarabazwe ndetse bitangazwa ko byagenze neza ari koroherwa, gusa hirya no hino bagakomeza kuvuga ko arwaye indwara ya kanseri nubwo umufasha we Queen Camilla yabihakanye ubwo yaganiraga itangazamakuru.

Nyuma y'iminsi mike avuye mu bitaro, ingoro y' ibwami ya Buckingham Palace kuri ubu yamaze gushyira hanze itangazo rivuga ko Umwami Charles III yasanzwemo indwara ya kanseri nyuma yo kubagwa Porositate.

Ingoro y'ibwami yatangaje ko Umwami Charles III arwaye kanseri

Iri tangazo riragira riti: ''Mu gihe gishize cyo kubaga Prostate Umwami yari arwaye, haje kugaragara ikindi kibazo cy'ubuzima bwe. Yaje gusangwamo kanseri. Umwami yamaze gutangira imiti, ari gukurikiranywa n'abaganga b'inzobere muri iki gihe''.

Byemejwe ko arwaye kanseri nyuma y'iminsi bivugwa hirya no hino

Ryakomeje rivuga ko Umwami Charles III ashimira ikipe ngari y'abaganga yamukurikiranye ikabasha gutahura iyi ndwara hakiri kare akaba yatangiye gufata imiti. Byatangajwe kandi ko muri iyi minsi atazakomeza gukora inshingano ze nk''uko byahoze ahubwo ko azajya akora bike ashoboye. Gutangaza ko arwaye kanseri ni mu rwego rwo kugirango afashe n'abandi bayirwaye kandi ashyire umucyo ku byari bimaze iminsi bimuvugwaho.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ubwoko bwa kanseri Umwami Charles III arwaye

Nubwo byatangajwe ko arwaye kanseri ntabwo higeze hasobanurwa ubwoko bwa kanseri arwaye ari nabyo benshi bakomeje kugarukaho bibaza kanseri yaba arwaye iyariyo.

Umwami Charles III w'imyaka 75 arwaye kanseri nyuma y'igihe gito asimbuye Umwamikazi Elizabeth II watanze muri Nzeri ya 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND