Birashoboka cyane ko Kylian Mbappé azerekeza mu ikipe ya Real Madrid, gusa nta kijyanye n'amasezerano yari yaterekaho umukono kugeza ubu.
Kuwa Gatandatu ni bwo Ikinyamakuru gikomeye mu Bufaransa, Le Parisien cyatangaje ko uyu mukinnyi w'imyaka 25 yamaze kumenyesha Paris Saint Germain ko atazongera amasezerano ahubwo azerekeza muri Real Madrid mu mpeshyi.
Nubwo bimeze gutyo ariko kuri ubu Umunyamakuru Fabrizio Romano aratangaza ko Kylian Mbappé atari yamenyesha Paris Saint-Germain ibijyanye n'umwanzuro w'ahazaza he ndetse ko nta bijyanye n'amasezano yari yasinyira Real Madrid. Gusa iyi kipe yo muri Espagne yo ifite icyizere 100% ko igomba kumusinyisha ndetse n'abakinnyi bamaze kubimenyeshwa.
Kylian Mbappé yahaye isezerano Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser Al Al-Khelaifi ko ari we azabwira mbere ibijyanye no kutongera amasezerano azarangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.
Uyu mukinnyi naramuka yemeye kwerekeza muri Real Madrid, azahabwa umushahara uri hasi y'uwo yahabwaga muri 2022 ubwo iyi kipe nabwo yamushakaga ariko bikarangira yongereye amasezerano muri Paris Saint-Germain.
Nk'uko Fabrizio Romano n'ubundi akomeza abitangaza, ku ruhande rwa Paris Saint-Germain biteguye kuzahita basinyisha abakinnyi 3 bakiri bato kandi bafite impano idasanzwe bo gusimbura Kylian Mbappé mu gihe batazakomezanya nawe.
Kylian Mbappé birashoboka cyane ko azerekeza muri Real Madrid ariko nta bijyanye n'amasezerano yari yasinya
TANGA IGITECYEREZO