Kigali

Ishusho ya Rwanda Day mu myidagaduro yahurije The Ben na Bruce Melodie ku rubyiniro rumwe-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/02/2024 12:32
0


Rwanda Day 2024 yongeye gushimangira ko ubushabitsi bushingiye ku myidagaduro bumaze gufata intera, yongera no guhuza abataherukanaga barimo n’abafite amazina azwi.



Rwanda Day ya 11 yabereye i Washington DC ku wa 02 na 03 Gashyantare 2024. Yaranzwe n’ibikorwa binyuranye byagizwemo uruhare n’abahanzi batandukanye.

Muri ibyo bikorwa harimo ibyateguwe na sosiyete z’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Innox, Ally Soudy na Ernesto Ugeziwe.

Mu biganiro byatanzwe harimo icyagarutse ku iterambere rya siporo n’imyidagaduro cyatanzwe n’abarimo Bruce Melodie wagaragaje ko ibikorwa remezo by’imyidagaduro ari isoko yo kwaguka ku buhanzi n’imyidagaduro.

Muri iki gice cy’ikiganiro kandi niho Masai Ujiri nyiri GOA [Giants of Africa] yerekanye ko Perezida Paul Kagame ari we wazanye umushinga  wo kubaka BK Arena muri 2016.

Abahanzi banyuranye barigaragaje guhera kuri Teta Diana, Ruti Joel, Massamba Intore, Kitoko Bibarwa, The Ben na Bruce Melodie, barushaho gutuma iki gikorwa cyizihira benshi bacyitabiriye.

Abana babyinnye imbyino za Kinyarwanda nabo bashimishije abitabiriye Rwanda Day ndetse bigera n'aho Perezida Kagame asaba ko bakongera kwiyerekana banafatana ifoto y’urwibutso.

Mu bindi abakunzi b'umuziki bagarutseho cyane muri Rwanda Day, ni aho bibazaga ku wabanje ku rubyiniro hagati ya Bruce Melodie na The Ben. Akenshi umuhanzi uririmbye bwa nyuma yitwa 'umuhanzi mukuru'.

Ibi byose bigaragaza uburyo Rwanda Day yerekanye ko imyidagaduro ikomeje gukura umunsi ku wundi. Ibikorwa bindi byaherekeje Rwanda Day ni byo twabateguriye mu kiganiro wasanga kuri YouTube ya InyaRwanda.

BRUCE MELODIE NA THE BEN BOMBORII AFRO GAKO ELEMENT NA NOOPJA: RWANDA DAY BYARI IBICIKA


Bruce Melodie yatanze ikiganiro muri Rwanda Day avuga ko guteza imbere ibikorwaremezo by'imyidagaduro ari ikintu cy'ingenzi Masai Ujiri yabaze inkuru yihariye ya Perezida Kagame yabaye isoko yo kubaka BK ArenaBruce Melodie yataramiye abitabiriye Rwanda Day mu ndirimbo ze zinyuranye The Ben yeretswe urukundo n'ibihumbi byitabiriye Rwanda Day bafatanya kuririmba indirimbo zirimo "Ni Forever" aheruka gushyira hanzeRuti Joel, Intore yavuyemo umuhanzi kabuhariwe mu njyana gakondo yarigaragaje muri Rwanda DayUmunyamakurukazi Sandrine Isheja umaze kuba inganzamarumbo mu myidagaduro ari mu bitabiriye Rwanda DaySoni Mugabo uri mu bashoye imari mu gisata cy'imideli ari mu bitabiriye Rwanda Day anabasha kwerekana ibikorerwa mu RwandaTeta Diana yasusurukije abitabiriye Rwanda Day mu bihangano bye bitandukanye byiganjemo ibyibanda ku mucoPerezida Kagame na Madamu bafashe ifoto y'urwibutso n'urubyiruko rwo muri Diaspora rwaserutse muri Rwanda Day mu mbyino gakondoIbyishimo byari byose ku bitabiriye Rwanda Day ya 11 by'umwihariko bishimira umukino w'abana babyina gakondoAbanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda barenga ibihumbi 6 nibo bitabiye Rwanda Day kuri iyi nshuroAbabyeyi bajyanye n'abana babo muri Rwanda Day kimwe mu bikorwa by'amateka mu buzima bw'igihugu cy'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND