Mu gihe habura iminsi 13 isiganwa ku magare rya Tour du Rwanda 2024 rigatangira, abategura ibitaramo biriherekeza bamaze gutangaza abahanzi batanu mu icumi bazaririmba mu bitaramo bizagera mu Ntara zitandukanye, basusurutsa abaturage.
Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba
ikimenyabose, rigiye kuba ku nshuro ya 16. Mu bihe bitandukanye iri siganwa
ryagiye riba riherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi mu rwego rwo gususurutsa
abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari
aho abasiganwa basoreza.
Sosiyete ya KIKAC iri gutegura ibi bitaramo bizaherekeza iri
siganwa, yatangaje ko yamaze kwemeranya n’abahanzi batanu barimo Bushali,
Bwiza, Juno Kizigenza, Senderi Hit ndetse na Mico The Best.
Aba bahanzi batangajwe mu gihe hategerejwe abandi batanu
bazahurira ku rubyiniro n’aba mu bitaramo binyuranye bazakorera mu Ntara
zitandukanye.
Umuyobozi wa Kikac, Uhujimfura Claude aherutse kubwira
InyaRwanda ko Kikac isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe
ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ajyanye no gutegura ibitaramo
biherekeje uyu mukino ukundwa na benshi mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki
n’umukino w’amagare.
Yavuze ati “Dusanzwe dufitanye amasezerano na Ferwacy
ajyanye no gutegura igitaramo muri buri gace abasiganwa basorezamo. Ni mu rwego
rwo gufasha abakunzi b’uyu mukino gususuruka no gufasha abakunzi b’umuziki bari
mu Ntara kureba abahanzi batandukanye bakunda.”
Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa
akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk’ibi
byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini,
Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.
Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro
z'umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18, kugera
tariki 25 Gashyantare 2024.
Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu
bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u
Rwanda.
Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok
Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida
Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.
Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu
gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n’intera ya kilometero 75.3, aho
abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y’Umujyi wa Kigali.
Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo
kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye
kugera i Musanze).
Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa
ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva
ribaye mpuzamahanga.
Nyuma y’uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye
abakinnyi bagenzi be, mu magambo ye yagize ati “Gutsinda Tour du Rwanda ni
iby’agaciro kuri njye, ikipe yanjye n’igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa
rikomeye kandi rigoye cyane’’-
Yongeraho ati: "Ni intsinzi imfunguriye inzira yo
guhatana mu marushanwa yandi ari imbere’’
Umuraperi Bushali uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo
‘Ijyeno’ ategerejwe muri Tour du Rwanda
Umuhanzikazi Bwiza uherutse gusohora indirimbo yise ‘To You’
agiye kongera kuririmba mu bitaramo bya Tour du Rwanda
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mico The Best
uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Inanasi’
Umunyamuziki Juno Kizigenza uherutse gushyira hanze Album ye
ya mbere yise ‘Yaraje’
Senderi Hit uherutse kuririmba mu gitaramo gisingiza Intwari
ategerejwe mu bitaramo bya Tour du Rwanda
Hamaze gutangazwa abahanzi batanu ba mbere bazaririmba mu
bitaramo bizaherekeza Tour du Rwanda
TANGA IGITECYEREZO