Etoile de L'Est izuba ry'icyiciro cya mbere riri kuyirengana imburagihe, kuko amanota fatizo akomeje kubura umunsi ku munsi.
Guhatisha ishoka ibirayi
Iyi
mvugo ntabwo ikunze gukoreshwa cyane kuko nta n'igice na kimwe ibamo mu bigize
ikinyarwanda. Umuntu iyo akubwiye ko uri guhatisha ishoka ibirayi, abashaka
kukumvisha ko ibyo uri gukora ari igitekerezo cyiza wagize ariko bigoye kuko
ntibyapfa gukunda, ahubwo ari ibishoboka wakabaye ushaka icyuma cyabugenewe
ugakora akazi kawe neza.
Ishoka
ni kimwe mu byuma bityaye bikoreshwa mu mirimo yo mu rugo byumwihariko mu cyaro.
Iki cyuma kugira imbaraga nyinshi ndetse kiranaremera, aribyo bituma bigoye
kuba cyahata ikirayi kandi kikirusha uburemere, abize ubugenge barahita
babyumva kuko ni igikoresho cyagenewe gutema ibiti kd nabyo binini ndetse kigakoreshwa mu kwasa inkwi.
Uko
iminsi iri kwicuma, Etoile de L'Est isa naho iri gucika abantu kuko iri kugana
hahandi umwanya usumba amanota kandi aho nta kiba gisigaye uretse kumanuka. Nyuma
yo gutsindwa na Mukura ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ndetse
igatsindirwa iwayo, byatumye ibyayo bihita biba bibi cyane. Kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 12, mu mikino 19 imaze gukina.
Birasaba iki ngo ikipe ya Etoile de L'Est
igume mu cyiciro cya mbere?
Amateka
ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru agaragaza ko
nibura ikipe yarengeje amanota 30 biba bigoye kugira ngo imanuke mu cyiciro cya
kabiri. Kuri ubu hasigaye imikino 11 kugira ngo shampiyona irangire, imikino
ikipe ya Etoile de L'Est isabwa gukina mu buryo budasanzwe ndetse kurusha uko
APR FC iyoboye Shampiyona iri gukina kuri ubu.
Kugira ngo Etoile de L'Est yuzuze
amanota 30 irabura amanota 18
Aya
manota 18, Etoile de L'Est igomba kuyakura mu manota 33 isigaje gukiniraho. Ibi
bivuzeko Etoile de L'Est isabwa gutsinda imikino 6 muri 11 isigaranye, ariko
amakipe ayiri imbere nayo hakagira abiri atsindwa nk'iyo.
Umwaka
wa 2021-22 Etoile de L'Est yaherukaga gukina icyiciro cya mbere, umunsi nk'uyu
yari ku mwanya wa 14 n'amanota 17, bivuzeko uyu munsi iriho inyuma amanota 5
kandi nabwo icyo gihe yaramanutse.
Etoile ni imwe mu makipe adakunze gutinda mu cyiciro cya mbere, kuko kuva mu 1998, itarabasha gukina icyiciro cya mbere imyaka ibiri yikurikiranya
Usibye
Marines FC yabikoze umwaka ushize, nta yindi kipe iragera ku munsi wa 19 wa
shampiyona iri munsi y'amanota 13 ngo izagume mu cyiciro cya mbere umwaka ukurikiyeho,
ari nabyo umuntu yaheraho avuga ko Etoile de L'Est byayisaba gukora ibisa
n'ibidashoboka nko guhatisha ishoka ibirayi, kugira ngo igume mu cyiciro cya
mbere.
Etoile de L'Est nta n'icyizere itanga
cy'impinduka
Turebye
mu makipe ahagaze neza mu mikino 5 iheruka, Etoile de L'Est iza ku mwanya wa
nyuma kuko imaze gusarura amanota 2 mu manota 15, igakurikira Marines FC
yasaruye 3, na Kiyovu Sports yasaruye 4. Mu mikino 10 iheruka nabwo kuko
Etoile de L'Est iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 5 gusa.
Etoile de L'Est no mu mikino yakira nta
kiri kuvamo
Mu
mikino yo mu rugo, Etoile de L'Est iri ku mwanya wa 15 ikaba imaze gusarura
amanota 8, irusha inota rimwe Bugesera FC. Mu mikino yo hanze iyi kipe iri ku
mwanya wa 14 n'amanota 4 ikaba inganya na Etincelles FC na Kiyovu Sports,
ikarusha Bugesera FC ifite amanota 2.
Imikino
ya Vuba yo gupfa no gukira kuri Etoile de, izasura Etincelles, yakire Rayon
Sports, yakire na Muhazi United, aha niho hazava igisubizo cya nyuma kuri
Etoile de L'Est.
Iyi kipe yahinduye n'abatoza, ariko umusaruro uranga urabura
Imama kuva yatangira gutoza Etoile asimbuye Maso, ntakiravamo
TANGA IGITECYEREZO