Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yatangaje ko ubwo abantu bari muri Rwanda Day, mu mutwe we hari harimo indirimbo imwe ariyo "Habaye Ibitangaza" ya Yago Pon Dat na Inyogo ye.
Mu ijoro ryo ku wa 03 Gashyantare 2024, abanyarwanda batuye n'abari i mahanga n'inshuti zabo bari bateraniye mu mujyi wa Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori bihuza abanyarwanda baturutse impande z'Isi zitandukanye bizwi nka Rwanda Day.
Ni ibirori byari byitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame n'abandi batandukanye barimo Masai Ujiri washinze Giants of Africa iherutse kubera mu Rwanda n'abandi.
Ibi birori byari byakoranyije imbaga, byitabiriwe n'abiganjemo ibyamamare hano mu Rwanda ndetse n'abasanzwe batuye muri Diaspora.
Abahanzi The Ben, Bruce Melodie na Ruti Joel n'abandi bataramiye abitabiriye ibi birori.
Uko ibirori byari birimbanyije, Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah we yari arimo kuryoherwa n'indirimbo y'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Yago Pon Dat yafatanyije na Inyogo ye uzwiho gusetsa. Ni indirimbo bise 'Habaye Ibitangaza".
Mu butumwa Dr Utumatwishima Abdallah yashyize ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter, yagize ati "Ejo muri #RwandaDay2024 , mu mutwe wanjye hazagamo indirimbo:
🎶 Ab’i Kigali ntabwo bazi ibyabaye ariko #ugu munsi habaye ibitangaza 🕺
Harya iyi ndirimbo ni collabo ya Yago nande 😂?".
Iyi ni indirimbo yasohotse ku wa 30 Mutarama 2024, indirimbo batuye Umukuru w'Igihugu.
Inyogo ye ugaragara muri iyi ndirimbo asanzwe azwi ku muyoboro wa YouTube mu biganiro bisekeje akunze gukora, akaba amaze kugaragara mu ndirimbo ebyiri zose za Yago Pon Dat arizo "Ni Wane na 'Habaye Ibitangaza".
Min Dr Utumatwishima Abdallah yaryohewe n'indirimbo ya Yago na Inyogo ye
Yago Pon Dat na Inyogo ye bamaze gukorana indirimbo ebyiri
Min Dr Utumatwishima yaryohewe n'indirimbo ya Yago na Inyogo ye.
Reba indirimbo "Habaye Ibitangaza" ya Yago Pon Dat na Inyogo ye ">
TANGA IGITECYEREZO