Abahanzi bakomeye bo muri Nigeria barimo Burna Boy, Davido, Ayra Starr hamwe na Tems bose bahabwaga amahirwe yo kwegukana ibihembo bya Grammy Awards, batashye nta gikombe nakimwe babonye, mu gihe Tyla ariwe wabakubise inshuro yegukana Grammy ye ya mbere.
Si ibanga ko abahanzi bakomeye mu njyana ya Afro Beat aribo Burna Boy, Davido na Tems bari bamaze igihe bahabwa amahirwe ndetse banatanga icyizere cy'uko bazegukaba ibihembo muri Grammy Awards 2024 dore ko bose bari banafite indirimbo zitwaye neza ku rwego mpuzamahanga mu 2023.
Kuba Burna Boy yarahatanye mu byiciro bine (4) naho Davido ahatanye mu byiciro bitatu (3) byarushagaho kubaha amahirwe dore ko abafana b'umuziki nyafurika bavugaga bati ''Mu byiciro bahatanyemo ntibabura aho bari butsinde bagatahana igihembo'. Ibi siko byaje kugenda ubwo hatangwaga ibi bihembo byari bitegerejwe na benshi.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo hatanzwe ibihembo bya Grammy Awards 2024 byari bitanzwe ku nshuro ya 66. Abahanzi nyafurika bari bitezweho gutsinda batashye imbokoboko, maze umuhanzikazi Tyla ahabwa Grammy Award ya mbere mu gihe gito amaze mu muziki.
Abarimo Asake, Ayra Starr, Burna Boy, Tems na Davido batashye amara masa
Mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ cyari kirimo Burna Boy, Davido,Ayra Starr, Asake n'abandi banyafurika, banikiwe na Tyla wo muri Afrika y'Epfo maze yegukana igihembo cya Grammy abikesha indirimbo ye 'Water' yaciye ibintu mu 2023.
Tyla yanikiye abahanzi nyafurika bandi aba ariwe wegukana igihembo cya Grammy Award
Mu byiciro bine Burna Boy yari ahatanyemo yatashye ntanakimwe abonyemo igihembo kimwe na Davido wari uhatanye mu byiciro bitatu.
Ikiciro cya 'Best Global Album' bahabwaga amahirwe yo gutsindamo, bakubiswe inshuro n'itsinda rya Shakti ryo mu Buhinde ryataye Grammy babikesha album yabo 'This Moment'. Album 'I Told Them' ya Burna Boy na 'Timeless' ya Davido zaviriyemo aho.
Burna Boy na Davido bari bahatanye mu byiciro byinshi ntibabashije kugira na kimwe batsindamo
Mu cyiciro cya ' Best Global Music Performance' na none abahanzi nyafurika banikiwe n'umuhinde Zakir Hussain wahawe Grammy abikesha indirimbo ye '“Pashto” yakoranye na Bela Fleck hamwe na Edger Meyer.
Tems nawe yaviriyemo aho mu bihembo bya Grammy Awards 2024
Mu cyiciro cya 'Song Written for Visual Media' kirimo indirimbo zandikiwe filime, niho Tems yarahatanye mu ndirimbo yagize uruhare mu kwandika yitwa 'Lift Me Up' yaririmbwe na Rihanna aririmbira filime ya Black Panther igice cya kabiri cyiswe 'Wakanda Forever' , nawe ntiyabashije gutsinda kuko hatsinze indirimbo yakorewe filime ya 'Barbie' iri mu zarebwe cyane mu 2023.
TANGA IGITECYEREZO