Umunsi ku wundi uruganda rw’imyidagaduro rugenda rutera
imbere bigaragazwa n’ibintu bitandukanye ariko nko kwiyongera kw’abashoramari
n’abahanga udushya tudasanzwe.
Ibihembo byatanzwe bigamije kuzamura umuziki w’amajwi kuko bamaze
kubona ko udahenze kuwukora kandi ukinjiza agatubutse no gukomeza gufasha
abahanzi bakizamuka.
Element yavuze ko yishimiye cyane igihembo ati "Iyi ntabwo ari ifoto kuko iyo umuntu yakoze akarara amajoro kugira ngo ibintu bikunde biduha imbaraga iyo tubonye abatugaragariza ko atari ay’ubusa ndabizi n’abandi bahanzi nibabibona biraza kubatera imbaraga."
Ubuyobozi bwa Mugikari bushyikiriza igihembo Element yegukanye gikozwe mu buryo bwihariye
Umunyabugeni watunganije igihangano cy'igihembo cyagenewe Element kubera Fou De Toi
Element yatangaje ko kwegukana igihembo bimutera imbaraga kandi atari we wenyine n'abagenzi be bandi b'abahanzi n'abanyamuziki muri rusange
Tuyishime watunganije igihangano cyahawe Element yavuze ko byamufashe igihe kugira ngo abashe kwemeza ko icyo aricyo gikwiye gushushanya Rwanda Best Hit
Umuhango witagwa ry'iki gihembo witabiwe n'abantu batari benshi barimo abanyamakuru ariko ushushanyije ikintu gikomeye mu ruganda rw'umuziki
Element ari mu bantu bamaze kuba inganzamarumbo mu muziki yaba nk'umuhanzi cyangwa utunganya indirimbo