RFL
Kigali

Premier League: Arsenal yanyagiye Liverpool y'abakinnyi 10

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/02/2024 21:12
0


Ikipe ya Arsenal yatsinze Liverpool mu mikino yo ku munsi wa 23 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru saa kumi n'ebyiri n'iminota 30 ubera kuri Emirates Stadium.

Watangiye ikipe ya Arsenal iri hejuru ikinira imbere y'izamu rya Liverpool gusa ba myugariro bakihagararaho.

Ku munota wa 10 gusa Arsenal yarase igitego cyabazwe ku mupira waruzamukanwe na Gabriel Martinelli ageze imbere y'izamu awuhindura kwa Bukayo Saka ahagaze wenyine ashyiraho umutwe ariko uragenda unyura hepfo gato.

Ku munota wa 13 yahise ikibona gitsinzwe na Bukayo Saka nyuma y'uko Gabriel Martinelli yari arekuye ishoti ariko umunyezamu arikuramo.

Umukino wakomeje Liverpool igerageza guhererekanya ngo ishake uko yakwishyura ariko ntibone aho yamenera.

Ku munota wa 45 Arsenal yaribonye igitego cya Kabiri habura gato ku ishoti Gabriel Martinelli yari arekuye ari mu rubuga rw'amahina ariko Trent Alexander Arnold aratabara.

Igice cya mbere kigiye kurangira Liverpool yishyuye ku mupira Luis Díaz yari arekuye awurwanira n'umuzamu maze Gabriel Maghalaes ahita yitsinda.

Igice cya kabiri cyatangiye noneho Liverpool ariyo iri hejuru abakinnyi nka Luis Díaz na Curtis Jones bagerageza no gushaka igitego cya 2 hakiri kare.

Ku wa 57 Liverpool yakoze impinduka mu kibuga havamo Gakpo,Trent Alexander Arnold ndetse na Rayan Gravenberch hinjiramo Darwin Nunez, Robertson na Harvey Elliott.

Ku munota wa 65 Arsenal yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Gabriel Martinelli ku makosa ya Allison Backer na Virgir bari bakoze bananirwa kumvikana ngo bakureho umupira.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2, Liverpool yagerageje gushaka uko yakwishyura ndetse ikanabona uburyo nkaho Mac Alisster yarekuye ishoti riremeye ariko rinyura hepfo y'izamu gato cyane.

Ku wa 88 Ibrahima Konate wa Liverpool yabonye ikarita y'akabiri y'umuhondo bibyara umutuku ku ikosa yari akoreye Kai Havertz.Umukino ugiye kurangira, Arsenal yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Leandro Trossard wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Liverpool yatsinzwe ibitego 3-1 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 51 naho Arsenal yo ijya ku mwanya wa 2 n'amanota 49.


Arsenal yatsinze Liverpool ibitego 3-1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND