RFL
Kigali

Ross Kana yasobanuye impamvu indirimbo ye yavuye kuri YouTube itamaze kabiri

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/02/2024 17:28
1


Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise "Sesa" ariko nyuma ikaza kubura kuri YouTube urubuga rukoreshwa na benshi mu Rwanda, Umuhanzi Ross Kana yasobanuye ko iyi ndirimbo yavanyweho nyuma y'uko Channel ye yari yinjiriwe.



Nyuma yo gukorana na Element, Bruce Melodie mu ndirimbo "Fou de Toi", Umuhanzi Ross Kana yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise "Sesa" yari amaze igihe kirekire ateguza abafana be hirya no hino mu gihugu ndetse no ku Isi hose muri rusange.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi akayishyira ku rubuga rwa Audiomack, Ross Kana yaje gushyira iyi ndirimbo kuri YouTube mu buryo bw'amashusho ariko bidaciye kabiri iyi ndirimbo iba ivanywe ku rubuga rwa YouTube aho uwajyaga kuyireba bamwerekaga ko iyo ndirimbo atemerewe kuyireba.

Nyuma y'uko ivuye kuri uru rubuga, abantu benshi batangiye kuvuga ko yaba ivanyweho kugira ngo nigaruka abantu benshi bazahite baza kuyireba nka bumwe mu buryo abahanzi benshi bakunze gukoresha kugira ngo indirimbo zabo zirebwe cyane kuko iyo ivanywe kuri YouTube ivugwaho cyane ndetse yagaruka ikavugwa cyane bigatuma umubare w'abayireba wiyongera.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umuhanzi Ross Kana yavuze ko impamvu iyi ndirimbo yavanywe kuri YouTube ari uko hari undi muntu batari bamenya wamwinjiriye kuri Channel ye ariko yongera guhumuriza abantu ko kugeza magingo aya, ibyo bibazo byamaze gukemuka isaha n'isaha iyi ndirimbo yagaruka kuri YouTube.

Ross Kana yagize ati "Hari ibibazo byabaye kuri Channel yanjye umuntu tutazi yaratwinjiriye ariko kugeza ubu twamaze kubikemura isaha n'isaha indirimbo irajya hanze."

Ubwo iyi ndirimbyo yajyaga ku rubuga rwa YouTube, nta muntu washoboraga kuyibona ayishakishije gusa ahubwo byasabaga guhabwa link yo kwinjiriraho hanyuma akaba aribwo uyibona.


Ross Kana yatangaje ko indirimbo Sesa yavuye kuri YouTube kubera umuntu utari wamenyekana wamwinjiriye kuri Channel ye ya YouTube.


"Sesa" niyo ndirimbo ya mbere Ross Kana agiye gushyira hanze kuva yagera muri 1:55 AM.


Ross Kana wanyuze mu biganza bya MI Empire, yamamaye cyane ubwo yakoranaga indirimbo "Fou de Toi" na Element hamwe na Bruce Melodie.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harindintwari justin4 months ago
    Ndabakundacyane indirimbozawenziza%/\_





Inyarwanda BACKGROUND