RFL
Kigali

APR FC yanyagiye Musanze FC mu mukino w'iminota 13 - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/02/2024 13:57
0


Ikipe ya Musanze FC yahawe isomo rya Ruhago n'ikipe ya PR FC iyitsinda ibitego 3-1, ndetse ihita iyanikira mu manota.



Iminota 78 n'uyu mukino yose yashije nta kipe ikoze igikorwa gikomeye, ndetse wabonaga ko nta naho igitego kiribuve.  Kuva ku munota wa 79 kugera umukino urangiye amakipe yari yahinduye imikinire, ndetse habonekamo ibitego bigera kuri bine.

Musanze FC yishyuye igitego hashize umunota umwe itsinzwe 

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda 

VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda 

UKO UMUKINO WAGENZE

90+3" Umukino urarangiye

90+2" Goallllllllll: APR FC ibonye igitego cya 3 gitsinzwe na Mbonyumwami Taiba ku mupira wari uzamukanwe na Kwitonda Alain Bacca, asanga ba myugariro ba Musanze FC bahagaze nabi ahita ahereza Taiba nawe utagize ikindi akora uretse gutereka mu izamu.

90" Iminota isanzwe y'umukino irarangiye, umusifuzi yongeyeho iminota 3

Ibi bitego bigiyemo bihekeranye kuko ikipe yavaga kwishimira igitego, indi nayo ihita itsinda.

84" Goalllllll: Igitego cya APR FC ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Ombolenga Fitina ku mupira wari umuterakano.

81: Goallllllll: Igitego cya Musanze FC gitsinzwe na Lethabo Mathabo

79" Goalllllllllll: APR FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Alain Bacca Kwitonda

72" Solomon Adeyinka arekuye ishoti rikomeye ariko umunyeza wa APR FC arawufata. Uyu Solomon niwe mukinnyi wagoye APR FC, ndetse ubona ko ari mu bakinnyi beza iyi kipe ifite. Mukwezi gushize, mu mikino ibiri ya shampiyona yakinnye, yatsinze igitego anatanga umupira uvamo ikindi.

60" APR FC ikoze impinduka za mbere, Bizimana Yannick avuye mu kibuga Mbonyumwani Taiba arinjira

50" Lumumba umutoza wa Musanze FC ahawe ikarita y'umuhondo kubera kubwira nabi umusifuzi

Mu gihe amakipe yari yagiye mu karuhuko, imvura yaguye ari nyinshi ubu ikibuga kiri kunyerera impande zose

45" Igece cya kabiri kiratangiye: Reka twongere tubane mu gice cya kabiri, twibukiranya ko amakipe yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa. 

45+2" Igice cya mbere kirarangiye, amakipe yombi akaba agiye kuruhuka anganya ubusa ku busa

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 2 y'inyongera

44" Niyigena Clement agaruye umupira waganaga mu izamu bituma agira akabazo gatumye abaye asohotse

Alain Kwitonda uruhande rwe nirwo ruri gukora cyane, kuko Ruboneka wanyuze i bumuso byamugoye 

39" APR ihushije igitego, ku mupira Bacca arenguye vuba vuba ahereza Bizimana Yannick wisanze asigaranye n'umunyezamu, Gad asohoka yatandaraje umupira bawushose akozaho akaboko ujya hanze

34" Musanze FC ihushije igitego ku mupira umukanywe na Salomon arekura ishoti rikomeye Pavelh umupira akozaho akaguru ujya muri koroneri

30" Imvura itangiye kugwa hano kuri sitade Ubworoherane

Amakipe ari gukina umupira udashamaje nk'uko abantu bari babyiteze, kuko amakipe antabwo ari kugera imbere y'izamu

17" Musanze FC ibonye kufura hafi y'izamu, ku ikosa ryari rikorewe Nijyinama ariko ikosa barihannye umupira barawamurura.

Musanze FC yambaye imyenda yayo y'imituku mu gihe APR FC yambaye imyenda y'umukara ariko ifite amaboko y'umweru.

nk'umukino w'ikipe ya mbere ndetse n'iya kabiri, twavuga ko abafana barumbye kuko muri sitade haracyarimo imyanya


Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Muhawenayo Gad

Ntijyinama Patrick

Kwizera Tresor

Muhire Anicet

Bakiki Shafik

Nduwayo Valeur

Kokoete Udo Ibior

Nshimiyimana Clement

Sulley Mohammed

Lethabo Mathabo

Solomon Adeyinka

05" Lethabo Mathabo abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa akoze ku bwende, kuko umukinnyi amuhaye umupira abonye atawugeraho, awufata n'intoki.

15:08" Umukino uratangiye: Reka rwongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda, tugiye kubagezaho umukino wa Musanze FC vs APR FC ku buryo bwa Live, umukino ukaba uri kubera mu karere ka Huye.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga mu kibuga

Pavelh Ndzila

Niyomugabo Claude

Ombolenga Fitina

Ishimwe Christian

Niyigena Clement

Nshimiyimana Yunussu

Taddeo Lwanga

Niyibizi Ramadhan

Ruboneka Bosco

Kwitonda Alain

Bizimana Yannick

15:00" Amakipe yombi avuye mu rwambariro

14:44" Abakinnyi ku ruhande rwa APF FC na Musanze FC basubiye mu rwambariro, bakagaruka umukino utangira


14:00 PM" Amakipe yombi yinjiye mu kibuga ahe kwishyushya, yitegura itangira ry'umukino.

13:30" APR FC igeze ku kibuga. APR FC iherutse gutsinda Musanze FC mu mikino y'igikombe cy'Intwari, ikaba ishaka no kubishimangirira i Musanze



Abafana b'abana batangiye kwinjira hakiri kuko umufana wa mbere yageze muri sitade habura amasaha atatu ngo umukino utangire


Imodoka z'abafana ba APR FC zikigera mu mujyi wa Musanze, zabanje kuwuzenguruka zibona kujya kuri sitade


Ki isaha ya saa 12:00 PM nibwo imodoka 2 zari zitwaye ikipe ya APR FC zageze mu mujyi wa Musanze. Ku isaha ya saa 13:03" igikundi cy'abafana ba APR FC bari bafite imodoka zirenga 5 cyari kigeze mu mujyi wa Musanze FC.

Ni umukino ugiye kubera kuri sitade y'Ubworoherane, sitade ikipe ya Musanze FC isanzwe yakiriraho imikino yayo. Ku isaha ya saa 15:00 PM, umukino uraba utangiye. APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 36, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 33, gusa APR FC ifite ibirarane 2 mu gihe Musanze FC ifite ikirarane kimwe.

Muri shampiyona, aya makipe amaze guhura imikino 24, Musanze FC imaze gutsinda imikino 2, itakaza 18 banganya 4. Musanze FC iheruka gutsinda APR FC tariki 16 Gashyantare, nabwo ikaba yarayitsindiye i Musanze. Mu mukino ubanza wa Shampiyona, APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 uyu mukino ukaba wari ikirarane. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND