Miss Nyambo ukomeje kwagura ibihangano bye, yatangaje ko abantu batanyurwa igihe cyose ndetse ko bakwirakwiza inkuru z'ibihuha ko akundana na Killaman, mu gihe we abasaba gusobanukirwa ko baba bakina filime bagamije gutanga inyigisho gusa.
Ati" Bajya bavuga ngo uwanze kuvugwa yaheze munda ya nyina. Ntabwo twebwe ibintu abantu bavuga bizatubuza gukora ibintu bitwinjiriza binatuma tubaho neza n'imiryango yacu kubera kuvugwa. Twebwe tuzi ukuri mu mitima yacu kuko njye na Killaman tuba tubizi ko turi gukina filime".
Nyambo yifuje gutangaza ukuri ku bivugwako yaba akundana na Killaman aca n'impaka mu bantu.
Ati" Rero mbwire abantu bafata ibintu byanjye na Killaman bakabyegereza umutima, babyumve ko njyewe nawe turi inshuti gusa ndetse ko dukorana ntabindi".
Ibi bitangajwe nyuma y'inkuru zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zivugako Miss Nyambo yaba aryamana na Killaman, nyamara bose bakabivuguruza.
Nyambo wakunzwe muri filime nyarwanda byumwihariko iza Killaman, amaze kugaragaza uruhare runini mu gukora filime zikunzwe zirimo The Message n'izindi.
Mu kiganiro na Isimbi TV, Nyambo yatangaje ko yamaze gusohora indi filime ye nshya ikubiyemo amasomo y'ubuzima yanyuzemo n'ibyo yabonye ku bandi.
Nyambo Jesca wamamaye muri sinema nyarwanda, yamaze gushyira hanze agace ka mbere ka filime ye nshya yise ‘Ibanga’, ibaye iya gatatu nyuma y’iyitwa Nyabitare na The Message yari yabanje gusohora. Ibanga ni filime y’uruhererekane Nyambo yasohoye ahamya ko izatanga inyigisho kuri benshi
Nyambo avuga ko we na Killaman baba bakina filime ntabindi bibahuza uretse ubushuti busanzwe