RFL
Kigali

Imyaka 30 ishize ubuhanzi bushyigikiwe n’umukoro ku rubyiruko-Ibyo Bruce Melodie yavuze muri Rwanda Day

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/02/2024 0:12
0


Umunyamuziki Bruce Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka, ari umuhamya w’uburyo urwego rw’imyidagaduro rwateye imbere, ashingiye ku bikorwaremezo bikomeza kubakwa umunsi ku munsi.



Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, muri Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikiganiro yatanze cyabimburiwe n’ijambo ry’Umuyobozi wa Giants of Africa akaba na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri.

Bruce Melodie yahuriye mu kiganiro n’abarimo Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi ndetse n’Umuyobozi wa Molson Coors, Eugène Ubalijoro.

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Katapila’ yabanje kugaruka ku rugendo rwe rw’umuziki, kugeza ku ndirimbo ‘When she’s around’ aherutse gukorana na Shaggy.

Bruce Melodie wakuriye i Kanombe, yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri ageze muri Amerika, kuko ahaheruka mu 2023 ubwo yari mu bitaramo na Shaggy.

Yavuze ko ari umuhamya w’uburyo mu myaka 30 u Rwanda rwiyubatse, kandi ruteza imbere ibikorwaremezo by’ubuhanzi byanamufashije ubwo yakoraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki.

Ati “Nk’uko nabivuze, navutse mu 1992, najyaga mvuga ko nshobora kuba naravutse mu gihe kitari icya nyacyo ariko nanone nishimira ko nabonye igihugu cyanjye gikura, kigenda gitera imbere mu nzego zose.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko mu myaka ishize byari bigoye kubona umuhanzi ku giti cye yitegurira igitaramo, ariko afite urwibutso ku gitaramo yakoreye muri BK Arena mu 2020.   

Akomeza ati “Ariko muribuka ubwo nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 maze muri uyu mwuga muri BK Arena, ni bwo natekereje ko imyidagaduro yacu yamaze igihe kirekire itegereje iki kintu. Ibikorwaremezo by’imyidagaduro bishyira igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga.”

Bruce Melodie yabwiye urubyiruko ko ari bo Rwanda rw’ubu, bityo buri wese afite uruhare mu guteza imbere u Rwanda, binyuze mu bushobozi bwe.

Ati “Ndashaka kubwira abato hano; turi bato twajyaga twumva ijambo Rwanda rw'ejo. Icyo gihe natekerezaga ko hari igihe kinini tuzaba dukura. Ariko ubu ni twe Rwanda, ejo harageze ubu noneho na twe dufite ubushobozi bwo gutekereza ku Rwanda rw'ejo, tukaruha ingero z'uko u Rwanda rukwiye kuba rumeze".

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Giants of Africa akaba na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri yagaragaje ko iyo ubuhanzi butejwe imbere, inyungu zigera kuri buri wese.

Ati “Ndashaka kubona Bruce Melodie abasha kujya muri Uganda agakinira muri Arena, muri Tanzaniya agakinira muri Arena, i Nairobi agakinira muri Arena. Njyewe nawe na buri wese tuzabasha kubona akazi. Bizazamura urujya n'uruza, ubukungu n'ubushobozi bwacu bitere imbere mu buryo budasanzwe.”

Muri iki kiganiro, Umuyobozi w’Ishami rya Afurika rya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa), Clare Akamanzi, ko ibikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro bifasha igihugu mu iterambere.

Ati “Iyo ufite ibikorwaremezo nka biriya, ushobora gukorera amafaranga, ariko ntabwo ari amafaranga gusa ahubwo ni no guhanga akazi. Ntiwabireba nk’ibikorwa byifashishwa mu mikino n’imyidagaduro gusa, ahubwo ni ibifasha mu bukungu.” 

Bruce Melodie yavuze ko imyaka 30 ishize ibikorwaremezo byubakwa hatezwa imbere ubuhanzi ndetse n’Igihugu muri rusange


Bruce Melodie yabwiye urubyiruko kugira uruhare mu kugenda u Rwanda rw’ubu n’ejo hazaza


Bruce Melodie yavuze ko mu 2020 yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena nk’umusaruro w’ibikorwa by’ubuhanzi byubatswe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND