Umunya-Nigeria, Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa, yatangaje ko iyubakwa rya BK Arena byaturutse ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame, kandi ko hubatswe inyubako nyinshi zateza imbere ubuhanzi mu bihugu bitandukanye.
Uyu mugabo uharanira guteza imbere umukino wa Basketballl, yabigarutseho
mu kiganiro yatanze gishakimiye ku Nama ya Rwanda Day yabereye i Washington DC
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare
2024.
Iyi nama yitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda batuye muri
kiriya gihugu no mu bindi bihugu mu rwego rwo kurebera hamwe urugendo rw’u
Rwanda mu myaka 30 ishize.
Mu kiganiro yatanze, Masai Ujiri yavuze ko Afurika ifite
abakinnyi bakomeye ndetse n’abahanzi bakomeye ku Isi. Yagarutse ku rugendo rwe
rwo gukina Basketball, amashuri yanyuzemo kugeza ubwo yiyemeje kubigira umwuga.
Masai yavuze ko mu 2016 yatumiye Perezida Kagame n'umuryango
we mu mukino wabereye i Toronto, icyo gihe hari Abakinnyi rurangiranwa ku Isi.
Yavuze ko Perezida Kagame 'yitabiriye uyu mukino'. Ati
'Yarambajije ngo Masai wambwira Arena bisaba amafaranga angahe kuyubaka'.
Uyu mugabo yavuze ko yamuganiriye amubwira icyo bisaba kuba
Arena, kandi ko ubu yamaze kuzura mu Rwanda. Ati “Arena mwabonye mu mashusho ni
iriya.".
Masai Ujiri yavuze ko hejuru y'ibyo, ubuyobozi bureba kure
bwanatekereje uko hakubakwa Sitade, ndetse n'ikigo kinini kirimo ibikorwa byose
ushobora gukenera.
Masai Ujiri yavuze ko bitangaje ukuntu Arena yubatse mu
Rwanda, nyamara mu bihugu bikomeye birimo n'abahanzi bakomeye muri Afurika 'nta
hantu hari Arena'
Masai yavuze ko iyo umuhanzi w’Umunyarwanda cyangwa undi wo
muri Afurika agiye gukora igitaramo mu kindi gihugu bituma hari ababona akazi
kandi abenshi baba ari urubyiruko.
Ati “Ndashaka kubona Bruce Melodie ajya muri Uganda akuzuza
Arena, yajya muri Tanzania akuzuza Arena, i Nairobi akuzuza Arena, kandi
bizahanga akazi, bihange ubukire kuri twe.”
Yavuze ko igihe Arena yakubakwa mu bihugu bitandukanye byo
muri Afurika byatanga akazi 'kuri njye ndetse n'abandi bose bazabona akazi'.
Uyu mugabo yagaragaje amashusho y'ibikorwa binyuranye amaze
gukorera mu Rwanda, birimo ibitaramo bya Giants of Africa, umushinga Zaria
Court ari kubaka i Remera n'ibindi.
Yavuze ko kuba ibikorwaremezo no guteza imbere Igihugu
bidasaba amafaranga menshi, ahubwo bihera ku bitekerezeho bizima.
Uyu mugabo yavuze ko Perezida Kagame ari guhindura u Rwanda
na Afurika muri rusange mu rugendo rw'iterambere. Ati "Dukeneye izindi
Arena ebyiri ku Mugabane wa Afurika. Ni amahirwe kuri twe Gushyigikirana... “
Yashimye umuryango we ku bwo kumufasha kugera ku nzozi ze.
Yavuze ko buri gihe iyo mu nzira ataha iwe 'ntekereza Impamvu Imana
yampisemo". Ati 'Ariko Twese Imana yaduhisemo. Imana ihe umugisha u
Rwanda, Imana ihe umugisha Afurika."
Masai Ujiri yatangaje ko kubaka BK Arena byaturutse ku buyobozi bureba kure burangajwe imbere na Perezida Kagame
Masai Ujiri yatanze ikiganiro cyagarutse ku guteza imbere Siporo n’imyidagaduro muri rusange
Masai Ujiri yahuriye mu kiganiro na Bruce Melodie, umunyamuziki
waririmbye mu bitaramo by’umuryango we Giants of Africa mu 2023
TANGA IGITECYEREZO