BK Arena: Hagiye kubera igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika "Ewangelia Easter Celebration Concert"

Iyobokamana - 03/02/2024 10:57 PM
Share:

Umwanditsi:

BK Arena: Hagiye kubera igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika "Ewangelia Easter Celebration Concert"

Mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, hagiye kubera igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizafasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika. Ni igitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kizaba tariki 31 Werurwe 2024.

Ni ubwa mbere iki gitaramo kigiye kuba. Mu myaka yatambutse, ku munsi nk'uyu, hategurwaga ibitaramo byo kwizihiza Pasika ariko ntibyari bigifite imbaraga muri iki gihe.

Iki gitaramo kigiye kubera muri BK Arena, kizaririmbamo amatsinda akomeye mu Rwanda ndetse n'abanyamuziki ku giti cyabo bakora umuziki w'indirimbo zubakiye ku guhimbaza Imana.

Mu minsi iri imbere ni bwo hazatangazwa abahanzi bose bazaririmba muri iki gitaramo cy'ivugabutumwa cyatewe inkunga n'abarimo Samsung 250.

Iki gitaramo cya Pasika cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert", cyateguwe ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR).

BSR imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, akaba ari gahunda yafunguwe n'Umuvugizi Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda.

Umwe mu bagize itsinda riri gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.

Yagize ati "ki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n'amatsinda n'abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."

Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko Pasika ari “Umunsi Mukuru w’ingenzi Abakristo bizihiza, bibuka izuka rya Yesu Kristo " 

Iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika kizaba tariki 31 Werurwe 2024 muri BK Arena


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...