Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yatangaje ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite yitiriye indirimbo ye yise “Migabo” yahimbiye Perezida Paul Kagame, ni nyuma yo kugaragara mu bitaramo binyuranye by’abandi.
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’ yinjiye
mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo
yagiye akora byateguwe n’abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n’itorero rye ‘Cyusa
n’Inkera’ n’ibindi.
Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite
imyaka 5 y’amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga
kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda
kugeza n’uyu munsi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko ari kumwe
n’ikipe bari gukorana mu gutegura iki gitaramo, bamaze kwanzura ko kizaba
tariki 1 Kamena 2024, kandi ko azaba ari kumwe n’abahanzi bagenzi be.
Ati “Ni cyo gitaramo cya mbere ngiye gutegura nk’umuhanzi.
Kandi kizaba ari igitaramo kigari, ubundi ibyo nakoraga kenshi byabaga ari muri
za Hotel n’ahandi, wenda abantu bakaza kundeba, ariko ubu nzatumira n’abahanzi
bandi, batari benshi cyane bose ba gakondo.”
Iki gitaramo yacyise “Migabo Live Concert.” Cyusa avuga ko yacyitiriye
iriya ndirimbo kubera ko idasanzwe mu buzima bwe, kuko ishingiye ku butwari wa
Perezida Paul Kagame.
Ati “Nacyitiriye izina ‘Migabo’ kubera indirimbo nakoze yo
kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru
w’Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.”
Akomeza ati “Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko
rwose rwifuza guttera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni
umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo
mpamvu nashatse kuyita ‘Migabo Live Concert’.
Iteka rya Perezida ryasohotse ku wa 11 Ukuboza 2023,
ryemeje ko Amatora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n’ay’Abadepite, ku
wa 15 Nyakanga 2024. Ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda amatora azaba, ku wa
14 Nyakanga 2024.
Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza umwanya w’Umukuru
w’igihugu harimo Perezida Paul Kagame wemeje ko azahagararira umuryango wa
FPR-Inkotanyi. Dr Frank Habineza nawe yatangaje ko azahagararira ishyaka rya
Democratic Green Party of Rwanda.
Mu gitero cya cyuma cy’iyi ndirimbo ‘Migabo’, Cyusa Ibrahim yahimbiye Perezida Kagame aririmba agira ati “Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!”
Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba
umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.
Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae”
usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina
w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina
w’umunyarwandakazi.
Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo nshya
abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ze
zabanje.
Cyusa Ibrahim yatangaje ko tariki 1 Kamena 2024 azakora
igitaramo yise ‘Migabo Live Concert’
Cyusa yavuze ko iki gitaramo yakitiriye indirimbo yahimbiye
Perezida Kagame kubera ko idasanzwe mu buzima bwe
Cyusa yavuze ko muri iki gitaramo cye bwite azifashisha
abahanzi bagenzi be
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MIGABO' CYUSA YAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUTONI’ YA CYUSAIBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO