Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024,
ni bwo Rumaga wamamaye mu bisigo binyuranye, yatanze integuza ya Album ye ya
kabiri, agaragaza imwe mu ndirimbo zizaba ziriho yise “Imbuto nk’impano ".
Asobanura iyi Album nk’uruboho, igitabo Kigali ‘cyagutse’ nawe
azishimira kwicara akareba, agasoma kandi akumva.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko ageze kuri 90%
ategura anatunganya iyi Album, ku buryo mu mpera za Gashyantare 2024 izaba
yagiye hanze.
Ni Album avuga ko yifashishijeho abahanzi banyuranye nk’uko
yabikoze kuri Album ye ya mbere yise ‘Mawe’. Uyu musizi avuga ko yagiye mu
nganzo, yandika ibihangano bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, nka kimwe mu
bihangayikishije sosiyete nyarwanda muri iki gihe.
Ati “Navuga ko Album igeze kuri 90% nyitegura, kandi hariho
ibisigo binyuranye nakoranyeho n’abandi bahanzi, niteze ko abantu bazatungurwa
n’uburyo ikozemo."
Akomeza ati “Ni album ivuga ku buzima bwo mu mutwe ku kigero
cya 98%, 2% gasigaye ni ubuzima busanzwe. Ndateganya ko muri uku kwezi ijya
hanze."
Rumaga yasobanuye ko iyi Album yahisemo kuyishingira ku
bihangano bigaruka ku buzima bwo mu mutwe kubera ko “bisa nk’aho hari gutakaza
ubuzima ku kiremwamuntu."
Iyi Album izaba iriho ibisigo 12. Yungamo ati “Ibisigo byose
biriho bikoze mu buryo musanzwe mutamenyereye, ikaba ari Album nakoze cyane
ngegenera ku buzima bwo mu mutwe. Kuko dusa n’abantu bari kwerekera mu isi y’imihangayiko
y’ubwoko no gutakaza ubuzima bwo mu mutwe."
Ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023,
Rumaga yamuritse Album ye ya mbere mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali
Iyi album ye ya mbere yamuritse iriho ibisigo yagiye ahimba
ashingiye ku nkuru z’abantu baganiriye, ibyo yagiye atekereza n’ibyamukoze ku
mutima.
‘Mawe’ avuga ko yabaye nziza bigizweho uruhare na Producer
Element wo muri 1:55 am wamukoreye igisigo ‘Nzoga’ yakoranye na Sekuru.
Iyi Album ka "Mawe", "Narakubabariye"
ari kumwe na Bruce Melodie, "Kibobo" na Juno Kizigenza, "Umwana
araryoha" yakoranye na Riderman na Peace Jolis, "Mazi ya nyanja"
na Alyn Sano, "Inyana y’inyange imara agahinda";
"Intango y’ubumwe" ari kumwe na Buravan, Bull dogg
na Mr. Kagame, "Ivanjiri II" yakoranye na Alpha Rwirangira,
"Intambara y’ibinyobwa" ari kumwe na Rusine na Rukizangabo ndetse na
"Komera mukobwa".
Rumaga amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya
Bruce Melody, ‘Urankunda’ ya Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina,
‘Amashu’ ya Chris Eazy, ‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’
ya Mr Kagame na Dj Marnaud n’izindi.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko impano yo kwandika indirimbo ibanzirizwa
n’ubusizi nyemvugo na nyandiko yifitemo, kandi amaze igihe kinini akoraho.
Ati “Ntekereza ko rero umwanzuro wo gukora umuziki mu mbundo
gutya utari bube igishya, cyane ko ibyo nkora atari ukuririmba nk’umwuga
untunze, Oya!
Ahubwo ari ugufasha mu buryo bwo kureba inkuru no
gutondekanya amagambo neza kandi meza, by’igihangano umuhanzi yaririmba ukumva
ko ari igihangano gifite ireme cyangwa udushya." 
Umusizi Junior Rumaga yatangaje ko agiye gushyira hanze
Album ye ya kabiri

Rumaga yavuze ko 98% by’ibihangano bigize Album ye nshya
bitsa cyane ku buzima bwo mu mutwe

Rumaga yavuze ko yifashishije abahanzi banyuranye kuri iyi
album ye ya kabiri 
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RUDAHINYUKA’ YA RUMAGA NA BAHALI RUTH
