Kigali

Okkama yamuritse Ep ashyigikiwe n’umukunzi we atungura ibyamamare nka Shaddyboo-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/02/2024 7:33
0


Ossama Massud Khaled [Okkama] yatunguye abakunzi b’umuziki nyarwanda yubahiriza igihe yari yihaye cyo kugera ku rubyiniro, ibyamamare bitari bicye byamushyigikiye bihagera agana ku musozo nyamara mu guha icyubahiro ku baje kumushyigikira ashaka igisubizo cyihuse.



Okkama yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda EP ye ya mbere yise Ahuii mu birori byabereye kuri KASO, Kicukiro kuwa 02 Gashyantare 2024. Uwahageraga wese yakiranwaga urugwiro n’abarimo abavandimwe ba Okkama n’umukunzi we Teta Trecy.

Uwazaga afite ubutumire cyangwa itike, yabyerekanaga, ubundi agahita yinjira. Uwabaga atabifite, hari hashyizweho uburyo bumworohereza guhita agura itike.

Saa tatu z’umugoroba ni bwo abantu bari bamaze kuhagera maze umwe mu bahanga mu gucuranga Saxophone asusurutsa abitabiriye mu ndirimbo nka You Are The Reason ya Calumn Scott.

Umuriri band, imwe mu zihagaze neza yahise yishyushya. Saa tatu n’igice ni bwo Okkama yatangiye kuririmba ahereye ku ndirimbo yashyize hanze ifite amashusho agaragaramo umukunzi we.

Avuga ku mpamvu yahisemo gukoresha Teta banafitanye umwana, yavuze ko ari indirimbo igaruka ku bakunzi by’umwihariko b’ibyamamare, bityo byari ngombwa ko ari we akoresha nk'uwe.

Uyu muhanzi wakoze ibintu bitamenyerewe byo kumurika EP ukanaririmba mu buryo bwa Live, yubahirije igihe bituma asoza hafi saa yine zirengaho, nyamara ni bwo bamwe mu bindi byamamare bari barimo bahagera.

Nyuma yo kubona ko kubahiriza igihe cye bitumye benshi mu bamenyereye ko igihe cyatangajwe kitubirizwa mu birori n’ibitaramo, byatumye yongera gusubiramo.

Yafatanyije na Kenny Sol gususurutsa abitabiriye. Mu gusoza yahaye umwanya Ross Kana waririmbye "Fou De Toi" agace gato anasogongeza abakunzi be bakomeje kwiyongera kuri "Sesa" yashyize hanze kuwa 02 Gashyantare 2024.

Benshi mu bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda baje gushyikira Okkama barimo Shaddyboo wanahageze mu ba mbere, Pince Kiiiz umaze kwandika izina mu gutunganya indirimbo z’amajwi;

Coach Gael, Platini P, Phil Peter, Rocky Kimomo, Fayzo Pro, Mistaek, DJ Theo, Umujyanama wa Bwiza binyuze muri Kikac n’abandi benshi.

Okkama yashimiye buri umwe waje kwifatanya na we, avuga ko byamunyuze kandi bimwongerera imbaraga zo gukomeza gukora ibirenze kurushaho.

Uretse indirimbo "Aba Baby" yashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, izindi nazo zigize EP Ahuii, yamaze kuzishyira hanze mu buryo bw’amajwi.

Izindi ziri kuri iyi EP zirimo Nasinze, Akanyoni, Romance yatuye abakundana bose, Blessing yagezeho agasabira abantu bose kuba abanyamugisha, Pandemi, Ahuii n’Umukapo.

Aba-Producers bakomeye bakaba ari bo bashyize akaboko kuri EP ya mbere ya Okkama nka Santana, Prince Kiiiz, Pope Yeah na Pastor P.

Okkama yasusurukije mu buryo bwa Live amurika indirimbo zigize EP ya mbere zigera ku 8


Kenny Sol yasanze ku rubyiniro Okkama bafatanya kuririmba, bose ni imbuto za Nyundo MusicRoss Kana yaririmbye "Fou De Toi" anaririmbira bwa mbere mu ruhame indirimbo yise SesaUmukunzi wa Okkama, Teta Trecy Shaddyboo usanzwe ari inshuti ya Okkama ari mu bahageze mbere mu gikorwa gisobanuye byinshi kuri uyu muhanzi Kenny murumuna wa Coach Gael ari kumwe na Okkama bari baje gushyigikiraRocky Kimomo umusobanuzi wa filime ubifatanya n'ubushabitsi bushingiye ku myidagaduro burimo no gufasha abanyempano n'abahanzi yitabiriye ibirori bya OkkamaKadaffi Pro uzwiho kugira urwenya rudasanzwe akaba n'umwe mu bafotozi bahagaze neza yashyigikiye OkkamaPhil Peter uri mu bafite impano z'uruhurirane akaba n'umunyamakuru na rwiyemezamirimo yifatanije n'abandi mu imurikwa rya EP ya Okkama

Abakunzi ba Okkama bari babucyereye bakurikira umuziki mwiza w'uyu muhanzi banasangira ibinyobwa n'ibiribwa bitandukanyeHari abantu b'ingeri zitandukanye bari baje gushyigikira Okkama twongereho n'umukunzi we Teta mu gikorwa bateguranye babifashijwemo n'inshuti 

AMAFOTO:DOXVISUALS-INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND