Umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Cécile Kayirebwa, agiye guhurira mu gitaramo na Maurix Baru kigamije gufasha abakundana kwizihiza Umunsi w’abo uzwi nka ‘Saint Valentin’.
Iki gitaramo bise “Afro Opera Gala Dinner” kizaba tariki 17
Gashyantare 2024, ni mu gihe Umunsi wahariwe w’Abakundana ‘Saint Valentin’
usanzwe uba buri tariki 14 Gashyantare buri mwaka.
Kuri Maurix Baru ni igitaramo kidasanzwe kuko ‘gihamije
urwego rwiza kandi rwo hejuru ngezeho kandi nishimiye mu rugendo rwanjye rw’umuziki’.
Uyu munyamuziki uherutse gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Donne-moi
ta main’, yabwiye InyaRwanda ko gukorana igitaramo na Cécile Kayirebwa byaturutse
ku biganiro bagiranye mu gihe gishize.
Yavuze ati “Kayirebwa ni umuhanga n’umunyamateka akomeye
muri muzika ndetse wamamaye mu Rwanda no mu mahanga, gukorana nawe igitaramo
twabanje kubiganira arabyemera ndetse ambwira ko indirimbo zanjye azikunda,
azibonamo ubuhanga kandi zihariye. Ntiyashidikanyije kwemera kuza kuririmba
muri ‘Afro Opera Concert’ yanjye.”
Maurix yavuze ko iki gitaramo ‘kizaba kirimo muzika yo
hejuru iri ku manota ndetse na Violin’. Iki gitaramo kizabera ahitwa Atelier du
Vin guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho kwinjira ari ibihumbi 35 Frw ku
muntu umwe.
Cécile Kayirebwa uzaririmba muri iki gitaramo ni
umuvukarwanda wa mbere werekanye ko umuziki utazanywe mu Rwanda n’abazungu.
Yamenyekanishije ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu
mahanga kandi kugeza n’ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.
Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana,
Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare,
Umunezero n’izindi.
Yitabiriye ibitaramo birimo nk’iserukiramuco rya “Fespad” ya
mbere i Kigali, “Robben Island Event” I Cap yo muri Afurika y’Epfo n’ibindi
bitandukanye.
Mbarushimana Maurice Jean Paul [Maurix Baru] ni umuririmbyi
akaba n’umuhanga mu gucuranga ibicurangisho byinshi by’umuziki wa kizungu.
Izina rye ryagize ubukana mu myidagaguro ubwo yarambikaga
ibiganza ku mishinga y’indirimbo zakunzwe bukomeye.
Abinyujije muri studio ye yise “Maurix Music Studio”
yashyize ku isoko indirimbo nka “Mbwira Yego” y’umuhanzi Tom Close imaze imyaka
10.
‘Sindi indyarya’ y’itsinda rya Urban Boys, ‘Nakoze iki’
y’umuraperi Riderman, ‘Amahirwe ya nyuma’ ya Mugisha Benjamin [The Ben]
n’izindi nyinshi.
Ni indirimbo yakoze akiri ku ntebe y’ishuri, biturutse ku
rukundo rw’umuziki yakuranye rwakomotse ku babyeyi be bari abanyamuziki.
Akiri muto Se wari umucuranzi wa gitari yakundaga kumujyana
mu bitaramo by’umuhanzi Kagambage witabye Imana, kureba ibitaramo by’amakorali,
abasaza baririmba ururimi rw’ikiratini n’abandi.
Yagize n’amahirwe akomeye yo kwiga gucuranga piano yiga mu
iseminari, acurangira korali ndetse anahahimbira indirimbo zitandukanye.
Maurix yari umwe mu basore bakinaga umupira w’amaguru, ariko
yaje gufata umwanzuro wo kwihebera umuziki, ibindi abishyira ku ruhande.
Yakoze umuziki mu buryo bwagutse ubwo yigaga muri Kaminuza
y’u Rwanda i Butare, aho yayoboye Orchestre ya Kaminuza y’ i Butare mu mwaka wa
2007-2008.
We n’abandi yatozaga kuririmba bagiye batwara ibikombe
bitandukanye, ndetse Orchestre yari ayoboye yahagarariye u Rwanda muri Algeria.
Mu 2008 yatorewe kuyobora uruhando rw’abahanzi bo muri
Kaminuza (Forum des artistes musiciens - UNR), anashinga studio ye yitwa Maurix
Music Studio.
Umunyamuziki Cécile Kayirebwa ategerejwe mu
gitaramo cyo kwizihiza Saint Valentin
Maurix Baru yatangaje ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gushimangira intera ari kugeraho mu rugendo rwe rw’umuziki
Kayirebwa na Maurix Baru basanzwe bafitanye indirimbo bakoranye bise ‘Abasangiragendo’
Iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa 'Saint-Valentin' kizaba tariki 17 Gashyantare 2024
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA KAYIREBWA NA MAURIX
TANGA IGITECYEREZO