Patrick Nishimwe wari umaze igihe atagaragara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagarukanye imbaduko idasanzwe aho yashyize hanze indirimbo nshya ndetse akaba yanateguje album ye ya mbere azashyira ahagaragara mu gihe cya vuba.
Umuramyi Patrick
Nishimwe wavukiye i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, yakuranye impano yo
kuririmba kuko kuva akiri muto yaririmbaga muri korali y’abana izwi nka “Sunday
School.”
Nubwo yari afite iyo
mpano ariko, Patrick yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aririmba
ku giti cye mu 2016. Icyo gihe, yabikoze iminsi micye abona ko akwiriye kujya kwiyungura
ubundi bumenyi, nuko ahita ajya kwiga umuziki
no kuramya mu ishuri rya Reformed Theological College riherereye muri
Uganda.
Nyuma y’imyaka itatu avuye kwiyungura ubumenyi muri iri shuri, Patrick Nishimwe yagize ihishurirwa
ryo gutangira gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhoraho
kandi bunoze akoresheje urubuga yise ‘Incense Worship’ bisobanuye ‘kuramya
kuzamuka nk’umubavu’ ku ntebe y’Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru
kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare 2024, uyu muramyi yatangaje ko uru
rubuga rwa Incense Worship ari ihishurirwa ryagutse rikubiyemo ibinyuranye
bihuriza cyane ku kuramya Imana mu buryo bwa muzika, harimo ‘igikorwa
twatangiye cyo gushyira hanze indirimbo zo kuramya ndetse n’ibindi byinshi
tuzagenda dusangiza abantu b’Imana uko turushaho kugenda dukurira muri iryo
hishurirwa.’
Akomoza ku ntego ye
muri uyu murimo yagize ati: “Intego yacu nyamukuru ni uko dukomeza kwibuka ko
igihe cyaje kandi gisohoye ko abaramya Imana Data twese tuyiramya mu kuri no mu
mwuka nk’uko tubisanga muri Yohana:4:23.”
Nka Incense Worship
igizwe nawe gusa kugeza ubu, Patrick yatangaje ko yabashije gukora album ya
mbere yise ‘Shammah.’ Iyi album izaba iriho indirimbo 7.
Ati: “Nkimara kugira
iri hishurirwa mu by’ukuri, numvise rinduta cyangwa riruta izina ryanjye numva nkunze
kubyitiriwa. Numva ntacyo bintwaye ko umbona ukumva Incense Worship kuko
binshyira mu mwanya wo kumva ko mfite inshingano yo kugira kwa kuramya kwanjye
kwa buri munsi guhora kuzamuka ku ntebe y’Imana.
Incense kuri njyewe no ku bandi, ni icyitegererezo. Hari igihe duhera mu kuririmba tukaririmba umuziki mwiza, abantu bakabikunda rimwe na rimwe bakagira amarangamutima kugeza no ku rwego rwo kurira, ariko mu by’ukuri atari ukuramya nyako.
Nifuje kuzajya mpora
ngongana n’iri zina rihora rinyibutsa ko kuramya kwawe atari ukuririmba cyangwa
wabyize mu ishuri, ahubwo kuramya kwawe kugomba kuzamuka imbere y’intebe y’Imana
kukakirwa nk’uko impumuro nziza yakirwa.”
Patrick yasobanuye ko kuba yaragiye kwiga umuziki bimufasha kugendera mu muhamagaro Imana yamuhaye mu buryo bwiza kurushaho. Ati: “Kuba mbasha gukora uyu murimo naranize, hari byinshi ntari nzi kera ubu ngubu nzi nibwo binyoroheye kubikora.”
Yasobanuye ko nubwo
bamwe mu baramyi bakunze kugwa mu ikosa ryo kuririmba ubuzima bwabo cyane mu
ndirimbo zifashishwa no mu nsengero, mu by’ukuri bari bakwiye kuririmba
indirimbo zatura ukuri kw’Ijambo ry’Imana.
Ati: “Birasoboka cyane
ko umuziki waba ari impano, ariko ntabwo tuyihabwa ikuze, birashoboka ko
dushobora kuyikoreramo amakosa cyane. Wenda nkandika indirimbo ingana n’uko
gusobanukirwa Imana kwanjye kungana, ariko ugasanga idahuye n’ijambo ry’Imana. Icyo
ishuri ryamfashije ni ukugaruka cyane mu ijambo ry’Imana.”
Mu bundi bumenyi
Patrick yakuye muri Uganda, harimo kumenya gucuranga bimwe mu bicurangisho by’umuziki
no gusobanukirwa neza ibijyanye n’ibyo akora ndetse n’impamvu yabyo.
Patrick kandi yavuze ko
abaramyi benshi bakunze guhurira ku ikosa ry’imyandikire y’indirimbo zabo, aho
benshi bandika bivugaho aho kuvuga ijambo ry’Imana. Yongeyeho ko kandi usanga abahanzi benshi bibanda ku iterambere ryabo gusa bakibagirwa bagenzi babo, ashimangira ko igikwiye ari ugufatana akaboko bakazamurana.
Yashimangiye ko nubwo amafaranga akenewe ngo umurimo w'Imana ukorwe mu buryo bunoze, atariyo ashyize imbere kuko yizere ko Imana inzira nyinshi zo gufasha abana bayo mu murimo wayo.
Nubwo kugeza uyu munsi ariwe wenyine ugize Incence Worship, yasobanuye ko yizeye gukomeza gukurira muri iri hishurirwa, aho mu gihe kiri imbere bishoboka ko hazagenda hiyongeramo n'abandi bahanzi.
Abajijwe ikijyanye no guhindagura amadini asengeramo, Patrick yasobanuye ko umuhamagaro w'Imana urenze idini. Yongeyeho ko yavukiye muri ADEPR, agakirizwa muri Zion Temple, hanyuma umuhamagaro ukamwerekeza muri Eglise Vivante Rebero ari naho asengera uyu munsi.
Mu gihe kitarambiranye muri uyu mwaka, Patrick Nishimwe azakora igitaramo cy'amateka azanamurikiramo album nshya yakoze nka Incence Worship yise "Shammah."
Patrick Nishimwe yateguje album ye ya mbere izagaragaraho indirimbo 7
Yasobanuye iby'ihishurwa yagize ryabyaye Incence Worship
Yagize ihishurirwa nyuma y'imyaka ibiri avuye kwiga umuziki ushingiye ku kuramya by'ukuri muri Uganda
Patrick Nishimwe yavuze amwe mu masomo yize mu myaka itanu yamaze adakora umuziki
Ubu, yiteguye gufasha benshi kuramya Imana mu buryo bushingiye ku kuri kw'Ijambo ry'Imana
Patrick yamaze gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y'imyaka 7
El Shaddai ya Incense Worship yamaze kugera hanze
Umunyamakuru Nzahoyankuye Nicodeme yabengutse impano ya Patrick Nshimwe yiyemeza kumushyigikira uko ashoboye
Umuramyi Patrick Nishimwe hamwe na bamwe mu bamufasha muri Incense Worship
Incense Worship batangaje byinshi kuri Album yihariye bise "Shammah"
REBA INDIRIMBO "EL SHADDAI" YA INCENSE WORSHIP YATANGIJWE NA PATRICK NISHIMWE
TANGA IGITECYEREZO