Rwanda Day ku nshuro yayo ya 11 iri mu bikorwa bitegerejwe na benshi ikaba ibura amasaha abarirwa ku ntoki ikabera i Washington DC aho ab'inkwakuzi bamazeyo iminsi irenga ibiri barimo n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.
Ku wa 31 Mutarama 2024 ni bwo Perezida Paul Kagame na
Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC.
Aho ku wa 01 Gashyantare 2024 bifatanije n’Abayobozi mu nzego
zo hejuru za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abagize Inteko Ishingamategeko,
Abashoramari n’abandi bavuga rikijyana mu masengesho yo gusabira iki gihugu.
Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2024,akaba aribwo Rwanda Day izagutangira
ikazasozwa ku wa 03 Gashyantare 2024, iyi minsi yose izabera Gaylord National
Resort&Convention Center.
Abarenga ibihumbi 7000 nibo byitezwe ko bitabira Rwanda
Day muri abo harimo abafite amazina akomeye mu myidagaduro n’ubuhanzi muri
rusange mu Rwanda.
Twavuga Bruce Melodie uza no kugira uruhare muri iki
gikorwa mu gutanga ikiganiro kirebana n’Iteramabere rya Siporo n’Ubukungu afatanije
Masai Ujiri Umuyobozi wa Giants Of Africa, Clare Akamanzi ,Umuyobozi wa
Basketball Africa na Eugene Ubalijoro uri mu bashinze Moison Coors.
Mu bandi bitezwe muri iki gikorwa bafite aho bahuriye n’imyidagaduro
barimo The Ben, Massamba Intore, Ally Soudy, Babo, Ngabo Karegeya uzwi nk'Ibere rya
Bigogwe.
Hakaza kandi Sonia Mugabo umwe mu bakomeye mu mideli, Ernesto
Ugeziwe, Innox, DJ Toxxyk, Ruti Joel, King James, Cedru, Teta Diana, Kitoko,
Mutonia Assia.
Ni benshi bitezwe muri iyi nama bamaze kubaka izina mu
gisata cy’ubuhanzi n’imyidagaduro n’abanyamakuru nka Sandrine Isheja na Andy
Bumuntu bamaze gufata rutemkirere berekeza i Washington DC.
Rwanda Day yatangiye mu mwaka wa 2010 bitewe n’ibihe bya
COVID19, ikaba hari imyaka itabaye ariko mu nshuro zigera ku 10 imaze kuba
yatanze umusaruro ugaragara.
Imaze kubera ku Mugabane w'u Burayi no muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yaragize
uruhare mu kuzamura ibikorwa by’ishoramari ry’Abanyarwanda baba hanze mu
Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO