Ikipe ya APR FC yahuye n'uburibwe bushya nyuma yo gutwarwa igikombe cy'Intwari na Police FC.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya mbere Gashyantare, nibwo hakinwe umukino
wa nyuma w'igikombe cy'Intwari, umukino wahuje APR FC na Police FC yatsinze
Rayon Sports muri 1/2, ndetse APR FC nayo igera ku mukino wa nyuma itsinze
Musanze FC nayo kuri Penaliti.
APR
FC yagiye kujya muri uyu mukino, nibura ku kigero cya 70% yizeye igikombe. APR
FC kandi yagiye guhura na Police FC imaze gutsinda Police FC imikino ibiri
yikurikiranya ya shampiyona.
Mu
gice cya mbere APR FC yagiye kuruhuka ifite igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na
Nshimiyimana Ynussu. Mu gice cya kabiri, Police FC yagarutse yahinduye ibintu,
icurikiraho APR FC ikibuga, izakwishyura igitego ndetse n'ibona n'icya kabiri,
ibitego byose byatsinzwe na Peter Agblevor.
Police FC yabaye uburibwe bushya kuri
APR FC
Ubusanzwe
APR FC yari imenyereye guhura na Rayon Sports cyangwa AS Kigali ku mikino ya
nyuma y'ibikombe bitandukanye hano mu Rwanda.
APR FC yatangiye umukino nk'ibisanzwe, ihita itsinda igitego, gushaka icya kabiri, cyangwa gusigasira icyo komwe, kuri iyi nshuro ntabwo byayikundiye
Police
FC rero yashyizeho agahigo ko kuba ari ubwa mbere itwaye igikombe APR FC mu
mikino iyariyo yose, bivuze ko yaba abafana ba APR FC, ubuyobizi bwayo ndetse
n'abakinnyi bayo, nta n'umwe wari uzi uburyo gutwarwa igikombe na Police FC
bibabaza.
Nshuti Savio yabaye kapiteni wa mbere wa Police FC wambuye APR FC igikombe
Police FC yeruye itangaza ko noneho ubu yiteguye guhangana na APR FC kugera naho nijya irangara izajya iyitwara igikombe
Mashami Vincent, abaye umutoza wa mbere wa Police FC utsindiye APR FC ku mukino wa nyuma
TANGA IGITECYEREZO