Ngabo Mimi Mehfira [Itsmimiali] yagaragaje imbaraga z’urukundo avuga ko rwihanganira byose yongera gushimangira ko iteka azahora ari Umwamikazi wa Ngabo Medard Jobert [Meddy] biyemeje kuzamara ubuzima bwose.
Mimi Mehfira umunya-Ethiopia wegukanye igihangange mu
muziki Meddy yafashe umwanya asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
amafoto bari kumwe bombi aherekesha amagambo y’urukundo.
Muri ubu butumwa yatangiye atanga igisobanuro cy'urukundo asoza avuga ko Meddy ari Umwami we ati”Urukundo rurihangana, urukundo rugwaneza
ntirwinuba ntirwikunda ntirwubahuka, ntirwikubira, ntirwivumbura ntiruzirikana
ikibi.”
Akomeza asobanura neza icyo rukora gikwiriye by’umwihariko
agaragaza kwizera no kwizerana nk’inkingi mwubatsi yarwo ati”Iteka rurarinda,
rurizerana, rurizera rurahatana mu bikomeye. Iteka ryose umwami wanjye.”
Urukundo rwa Mimi na Meddy rufite inkomoko mu mwaka wa
2016 ubwo uyu muhanzi yatangiraga gukora ku mushinga w’indirimbo ‘Ntawamusimbura’
bikaba ngombwa ko asaba uyu mutegarugori kumufasha akemera kujya mu mashusho.
Nyuma y’igihe kitari gito abimusaba akaza kubyemera
bagatangira ari inshuti, byaje kuvamo kuba abakunzi maze mu mpera za 2020 amwambika impeta hari mu Ukuboza ubwo Mimi yizihizaga isabukuru.
Muri Gicurasi 2021 baje guhuza inshuti n’imiryango muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori by’ubukwe bwabo maze muri Werurwe 2022
Imana ibaha impano y’umwana w’umukobwa bise Myla Ngabo.
TANGA IGITECYEREZO