RFL
Kigali

Mimi Mehfira yatomoye Meddy atanga igisobanura cy’urukundo ruhamye-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/02/2024 21:29
0


Ngabo Mimi Mehfira [Itsmimiali] yagaragaje imbaraga z’urukundo avuga ko rwihanganira byose yongera gushimangira ko iteka azahora ari Umwamikazi wa Ngabo Medard Jobert [Meddy] biyemeje kuzamara ubuzima bwose.



Mimi Mehfira umunya-Ethiopia wegukanye igihangange mu muziki Meddy yafashe umwanya asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bari kumwe bombi aherekesha amagambo y’urukundo.

Muri ubu butumwa yatangiye atanga igisobanuro cy'urukundo asoza avuga ko Meddy ari Umwami we ati”Urukundo rurihangana, urukundo rugwaneza ntirwinuba ntirwikunda ntirwubahuka, ntirwikubira, ntirwivumbura ntiruzirikana ikibi.”

Akomeza asobanura neza icyo rukora gikwiriye by’umwihariko agaragaza kwizera no kwizerana nk’inkingi mwubatsi yarwo ati”Iteka rurarinda, rurizerana, rurizera rurahatana mu bikomeye. Iteka ryose umwami wanjye.”

Urukundo rwa Mimi na Meddy rufite inkomoko mu mwaka wa 2016 ubwo uyu muhanzi yatangiraga gukora ku mushinga w’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ bikaba ngombwa ko asaba uyu mutegarugori kumufasha akemera kujya mu mashusho.

Nyuma y’igihe kitari gito abimusaba akaza kubyemera bagatangira ari inshuti, byaje kuvamo kuba abakunzi maze mu mpera za 2020 amwambika impeta hari mu Ukuboza ubwo Mimi yizihizaga isabukuru.

Muri Gicurasi 2021 baje guhuza inshuti n’imiryango muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori by’ubukwe bwabo maze muri Werurwe 2022 Imana ibaha impano y’umwana w’umukobwa bise Myla Ngabo.Imyaka irayingayinga icumi bamenyanye, igera muri 3 bemeranije kubana akaramataMimi ari mu mashusho y'indirimbo ebyiri za Meddy zose zakiriwe neza arizo My Vow na Ntawamusimbura

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND