Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy'Ubutwari itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino waranzwe n'imvururu mu minota ya nyuma..
APR FC niyo yatangiye ifungura amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Yunussu, mu gihe mu gice cya kabiri, Police FC yaje gutsinda ibitego 2 byatsinzwe na Peter.
UKO UMUKINO WAGENZE
90+14" Umukino urarangiye
90+13" Mugisha Didier yari atunguye umunyezamu wa APR FC kumupira ateye abona ko yasohotse, ku bw'amahirwe umupira uca ku ruhande
90+12" APR FC irimo gushaka igitego cyo kwishyura ariko bikagorana kubera igihunga
90+8" Umukino wahagaze iminota igera ku 8 kubera imvururu gusa nyuma umusifuzi yemeza ko ari igitego umukino urakomeza
mu kibuga hahise havuka imvuru, kuko umusifuzi wo hagati yari yemeje ko umupira ari ukurengura, mu gihe umusifuzi wo ku ruhande yari yemeje ko ari ikosa rya Police FC, APR FC ariyo yagombaga guhana.
90" Gaolllllll: Police FC ibonye igitego ku mupira urenguwe na Hakizimana, ahereza Abedi nawe ahereza Peter nawe wahise atereka mu izamu
75" Goalll: Police FC ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Peter Agblevor kumupira wari uturutse mu mpande utewe na Akuki
68" APR FC nayo ikoze impinduka, Taddeo Lwanga avuye mu kibuga asimburwa na Niyibizi Ramadhan
67" Police FC ikoze impinduka, Akuki yinjiye mu kibuga asimbuye Eric Niyonsaba
60" Police FC irarokotse, Onesme ayigaruye mu mukino nyuma y'ishoti rikomeye ritewe na Shaiboub, Onesme umupira awushyira muri koroneri.
Ubu Shaiboub ari gukina nka rutahizamu, Ruboneka wacaga kuruhande ubu ari mu kibuga hagati, naho Mugisha akaba ari guca kuruhande ibumoso
52" APR FC ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Bacca, ahereza ruboneka nawe wahise ahereza Shaiboub, atera adafunze umupira ujya hanze
45" Igice cya kabiri kiratangiye. APR FC ikoze impinduka, Bizimana Yannick avuye mu kibuga asimburwa Mugisha Gilbert
45+4" igice cya mbere kirarangiye, amakipe agiye kuruhuka APR FC iyoboye n'igitego 1-0 bwa PoliceFC
45" Umusifuzi yongeyeho iminota 4 kugirango igice cya mbere kirangire
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UKO AS KIGALI WFC YATSINZE RAYON SPORTS WFC
45" Nsabimana Zidane ateye ishoti rikomeye ari mu kibuga hagati umupira ujyana imbaraga nyinshi, Pavelh awufashe umurusha imberaga ukomeza ugana mu izamu, umunyezamu awugarurira ku murongo
44" Police FC ihushije igitego ku mupira Muhadjiri ateye atunguye umunyezamu ariko akoraho ujya hanze.
42" Alain Kwitonda ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Ndahiro Derrick
34" Harabura iminota mike kugirango igice cya mbere kirangire, APR FC iracyayoboye n'igitego 1-0 bwa Police FC
Ikipe ya Police FC ikomeje kugorwa no kugera imbere y'izamu, ndetse n'udupira tugezeyo tuba ntacyo twakangiza.
17" Police FC ihushije igitego cyari cyabazwe kuko n'abafana bari bahagurutse, ku mupira uturutse mu mpande, Pavelh ashaka kuwufata bunguri ariko uramucika, usanga Abedi ahagaze imbere y'izamu, arekura ishoti rikomeye kuko yabonaga umunyezamu akiryamye, Yunussu aturuka ahantu abantu batazi aterekaho umutwe ujya hanze.
12" Goalllllllll: Igitego cya mbere cya APR FC gitsinzwe na Nshimiyimana Yunussu, kumupira uturutse kuri kufura yari itewe na Ruboneka Bosco, Yunussu ashyiraho umutwe ahagaze wenyine.
sitade abafana bakubise baruzura, kuko harimo abafana bake ba Rayon Sports y'abagore, abafana ba Police FC, ndetse n'abafana benshi ba APR FC
18:00" Umukino uratangiye: umukino wa nyuma w'igikombe cy'Ubutwari uhuza APR FC na Police FC, uratangiye
17:55" Aabakinnyi bagarutse mu kibuga ku mpande zombi, gusa abasimbura nibo babanje kuza
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Pavelh
Ombolenga Fitina
Ishimwe Christian Niyigena Clement
Nshimiyimana YNUSSU
Taddeo Lwanga
Nshimiyimana Ismael
Ruboneka Bosco
Alain Kwitonda Bacca
Shaiboub
Yannick Bizimana
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Rukundo Onesme
Shami Chris
Ndahiro Derrick
Rurangwa Moss
Nsabimana Eric
Ngabonziza Pacifique
Bigirimana Abedi
Nshuti Savio
Hakizimana Muhadjri
Peter Agblevor
Niyonsaba Eric
17:46" Aamakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba aribugaruke umukino utangira
KANDA HANO UREBE UKO AMAKIPE YAGEZE KU KIBUGA
17:23" Amakipe yose yinjiye mu kibuga, abakinnyi bagiye kwishyushya mbere y'uko basubira mu rwambariro
17:20" Reka twongere tunahe ikaze nshuti ba InyRwanda, aho turi kuri sitade ya Kigali Pele, ahagiye kubera umukino umukino wa nyuma w'igikombe cy'Ubutwari.
TUGENDANE MU MUKINO
Mashami ntabwo ashaka gutsindwa umukino wa 3 wikurikiranya atsindwa na APR FC
Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium ukaba uributangire ku isaha ya Saa 18:00 PM za Kigali.
Iyi mikino y'Ubutwari 2024, yatangiye tariki 28 Mutarama 2024, ubwo APR FC yageraga ku mukino wa nyuma itsinze Musanze FC penaliti 4-3, naho Police FC igera ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports kuri Penaliti 4-3. Ikipe iri bwegukane iki gikombe, iratwara Miliyoni 6 naho iya Kabiri yegukane Miliyoni 3.
TANGA IGITECYEREZO