Ku nshuro ya 30, u Rwanda ruri kwizihiza ibigwi n'ubutwari byaranze intwari z'igihugu. Umunsi w'Intwari, wizihizwa buri mwaka tariki 01 Gashyantare.
Umuhanzikazi Mariya
Yohana abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati: “Turate ubutwari bw’inkotanyi
zatabaye u Rwanda zidatinya. Ninde wabyibagirwa muri twe? Umunsi mwiza w’Intwari
banyarwanda."

Umuhanzi Mariya Yohana yifurije abanyarwanda umunsi mwiza w'Intwari
Umukobwa wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Ange Kagame nawe abinyujije kuri Instagram, yashyizeho ijambo ryatangajwe n'Intwari y'Imanzi, Maj Gen. Fred Gisa Rwigema aho yagize ati "U Rwanda rugomba kuva mu karengane byanze bikunze, nubwo byazageza ryari ndetse naho bamwe muri twe twaba twarapfuye."

Umushoramari Kate Bashabe nawe yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze asingiza Intwari agira ati "Uyu munsi twubaha ubutwari n'ubwitange bw'abiyemeje kurema ejo heza h'u Rwanda. Umunsi mwiza w'Intwari."

Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly abinyijije ku rubuga rwa X, yifuriye abanyarwanda umunsi mwiza w'Intwari, abasaga kongera gutekereza no guha icyubahiro abagabo n'abagore ku bw'ibikorwa byabo by'indashyikirwa no kwitangira 'uru Rwanda rwiza.'
Umuhanzi Yvan Muziki nawe yifashishije indirimbo ye yise 'Ihora Ihagaze' yahimbiye Inkotanyi ndetse na Perezida Kagame byumwihariko, yifurije abanyarwanda umunsi mwiza w'Intwari, ati: "Inkotanyi mu maraso no ku mutima."
Andy Bumuntu wamaze
kwerekeza i Washington DC muri Rwanda Day, nawe yafashe umwanya maze yibutsa
abanyarwanda igisobanuro cy’ubutwari.
Mu mashusho yashize ku
mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: Umunsi mwiza w’Intwari! Uyu munsi
turizihiza abasore n’inkumi batanze ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rubashe kuba
u Rwanda ruriho ubu ngubu.
Nkwifurije kuba Intwari,
kandi kuba Intwari ni ukubihitamo. Amahitamo yawe ya buri munsi waba uri
umubyeyi, uri umunyeshuri cyangwa se uri urubyiruko, icyo
ukora cyose ukiyemeza kugikora neza uko ushoboye kandi ukagishyiramo imbaraga
zawe zose. Uzabe intwari!"
Andy Bumuntu, yaboneyeho
no kuburira abishora mu ngeso mbi kuzihagarika kuko zidashobora kubangikanywa n’ubutwari,
abakangurira kubyaza umusaruro buri mahirwe yose babona mu buzima.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah nawe yanyuze ku rukuta rwe rwa X akomoza kuri uyu munsi aho yagize ati: "1987...1990...mpaka 1994.. Abari urubyiruko baritanze, ababyeyi bohereza abana babo ku rugamba, abandi bashatse inkunga yarwo. Mwahagaritse Jonoside yakorewe Abatutsi bitoroshye! U Rwanda rwiza dufite ubu ni ubutwari bwanyu. Tubijeje gukotana mpaka."
Minisitiri kandi, yabwiye abanyarwanda batuye mu mahanga ati: "Mbere ya 1994 buriya ntimwari diaspora, mwari impunzi zitagira uburenganzira ku gihugu.
Mu buhungiro, mu bibazo, nimwe mwatangije uyu mushinga w'u Rwanda rushya munawushoramo imari ikomeye y'ubuzima bwanyu (amaraso) mwarakoze."

Francis Zahabu ukunzwe muri filime nyarwanda cyane cyane filime y’uruhererekane yitwa ‘City Maid’ nawe yifashishije urubuga rwa Instagram yagize ati: “Umunsi mwiza w’Intwari. Ubu nizera ko niba dufite intwari zatabarutse n’inzima zikiriho bishoboka ko wowe nanjye twaba intwarane."
Ni mu gihe abandi barimo Bruce Melody, Kimenyi Yves, Shaddy Boo, ba nyampinga batabdukanye n'abandi, nabo bazirikanye uyu munsi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.