Miss Nishimwe Naomie, rwiyemezamirimo Bashabe Catherine [Kate Bashabe], Uwase Muyango Claudine na Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] bari mu bantu batigishije imyidagaduro y’ukwezi kwa Mutarama 2024.
Niba warakurikiraniye hafi ukwezi kwa Mutarama 2024
wabonye ko ari ukwezi kwatangiranye amatwara anyuranye n'ayari asanzwe aho wasangaga
abantu bamaze kumenyera ko bahurira mu gitaramo ngarukamwaka cya East African
Party.
Nyamara mu matariki ya nyuma y’Ukuboza 2023 byatangajwe
ko iki gitaramo kitakibaye. Uvuze ko ihagarara ry'iki gitaramo ryateje icyuho mu muziki n’imyidagaduro
nyarwanda, ntabwo waba ubeshye.
Gusa nyuma ya byose ubuzima burakomeza abantu
bakidagadura. Mu bundi buryo wavuga ko ukwezi kwa mbere k'umwaka wa 2024 kwarimo ibirori n’ibitaramo
bicye cyane.
Imyidagaduro ariko yarakomeje Miss Nishimwe Naomie afungura
umwaka yambikwa impeta na Michael Tesfay, hari kuwa 01 Mutarama. Bahise bajyana
mu biruhuko muri Zanzibar banakomeza guhererekanwa amagambo y’urukundo
banizihiza isabukuru.
Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves bakoze ubukwe basezerana imbere y’amategeko kuwa 04 Mutarama maze kuwa 06 Mutarama bakora umuhango wo gusaba no gukwa ndetse basezerana imbere y’Imana.
Umunsi wabo w’amateka
bawusozanyije ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byabereye Romantic
Garden.
Kuwa 08 Mutarama mu Karere ka Bugesera ni bwo Kate Bashabe abinyujije muri Kabash Cares yafashishije abana 660 kubona uburyo bwo gusubira ku ishuri.
Yabahaye ibikoresho anaborohereza kubona ifunguro ryo ku manywa mu gikorwa yashyigikiwemo na Bruce Melodie na Christopher.
Kuwa 05 Mutarama ni bwo kandi Kenny Sol yasezeranye mu
mategeko n’umukunzi we. Kuwa 10 Mutarama yahise atangazwa nka 'Brand Ambassador' wa telefone za Infinix.
Alyn Sano yashyize umukono ku masezerano yo kwamamariza
Tecno, Meddy yongera gutangiza abantu umwaka mu ndirimbo isingiza Imana yahuriyemo na Adrien
Misigaro bise ‘Niyo Ndirimbo’.
Bruce Melodie yasoje ukwezi kwa mbere kwa 2024 yinjiye mu bushabitsi bushingiye ku mikino ya Basketball aho hamwe n'itsinda bakorana ririmo Coach Gael baguze imigabane muri UGB.
Byinshi byisumbuye birimo amakuru yandi yagarutsweho, ubusesenguzi ku buhanzi n’imyidagaduro, ibirebana n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gahunda ya Rwanda Day n’ibindi bitandukanye urabisanga mu kiganiro kihariye kigaruka kuri Mutarama mu myidagaduro kiri kuri YouTube ya inyaRwanda.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYAGARUTSE KURI KATE BASHABE, NAOMIE, YOLO NA BRUCE
TANGA IGITECYEREZO