RFL
Kigali

Agahinda ka Nana ukina muri “My Heart” wabuze ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:1/02/2024 16:29
1


Umurerwa Aziza Naila ukina nka Nana muri filime ya "My Heart" imwe muri filime za Killaman ndetse n’izindi zirimo Papa Sava, yarijijwe no kuvuga ku buzima bubi yanyuzemo mu bwana nomu mikurire ye.



Nana umaze umwaka n’amezi ane mu mwuga wa sinema, yatangaje ko yakuriye mu buzima bushariye aho kurya, kwambara ndetse n’ibindi byari ibibazo bimukomeye.

Ubwo yagarukaga ku buzima bwe butamworoheye, yavuze ko se umubyara akomoka muri Uganda, nyina agakomoka mu Burundi ariko bakaba baramubyariye i Muhanga, bikamuhindukira ikibazo kibangamira uburenganzira bwe bwo kugira ibyangombwa.

Ubwo yatangiraga kwiyitaho no gufata inshingano akiri muto, yagerageje gushaka ibyangombwa birimo indangamuntu ariko ntiyabihabwa kuko atabarwa nk’umunyarwandakazi kubera inkomoko y’ababyeyi be.

Ati “Na n'ubu kubona ibyangombwa byaragoranye! N’indangamuntu bari barampaye kuri Migration barayinyatse”.

Uyu mukinnyi wa filime wavukiye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Muhanga, Se yapfuye akiri muto, nyuma na nyina asubira i Burundi aho akomoka.

Ubwo yasabaga ibyangombwa, bamusabye amakuru yamugoye kubona. Ati “Bansabye icyemezo cy’amavuko mbaha icyo nakuye i Muhanga aho navukiye, bantuma umuntu wo kwa papa wambyaraga kandi simbazi, nyuma bansaba kujya gushaka ibyangombwa mu Burundi kandi simpazi”.

Nana utaragize amahirwe yo kubona umuryango ku mpande zombi, yatangaje ko afite igikomere cyo kubura hose, kuko adafatwa nk’umunyarwanda, umurundi, cyangwa umunya-Uganda.

Yagize ati “Wumve ukuntu abantu tuba dufite ibikomere, nubwo bavuga ko twamamaye ngo dukina filime ariko natwe ni ibikomere gusa".

Ku myaka 10 y'amavuko ni bwo Nana yabuze se. Avuga ko yakuze se na nyina batabana neza ndetse bahora mu makimbirine y’urudaca, bibagiraho ingaruka mu mikurire yabo barirera.


Nana yatangarije Isimbi Tv ko yabuze ubwenegihugu abayeho nta byangombwa bimuranga. Yavuze ko yaje guhura n’ikibazo cyo kubyara akiri muto kubera kwigunga no guca inzira z’ubusamo kugira ngo abeho. Yashimiye abantu bamubaye hafi mu bukene yakuriyemo agakura kugera ubwo atangiye kwihigira ubuzima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana Emmanuel7 months ago
    Uuuh lala! Yarakubititse kabisa, gusa nge namubwira ngo niba mu nzego zose z'ubuyobozi byaranze azashake uburyo yazagera ahantu Perezida azasura abaturage amubwire ingorane ze kandi nizeye ko azamufasha kumvisha abayobozi ko ari ngombwa kumuha ibyangombwa.





Inyarwanda BACKGROUND