Abanyamuziki Mugisha Benjamin [The Ben], Mujyanama Claude [TMC] ndetse na Massamba Intore bongewe ku rutonde rw’abanyamuziki bazitabira ibirori bizaherekeza igikorwa cya Rwanda Day kizabera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi birori bya ‘Rwanda Day After Party’ bizaba mu ijoro ryo
ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, nyuma y’amasaha macye azaba ashize
igikorwa cya Rwanda Day kirangiye, aho kizatabirwa n’abanyarwanda n’inshuti
barenga ibihumbi 13.
Umuyobozi wa Salax Entertainment, Ally Soudy yabwiye
InyaRwanda ko bageze kure imyiteguro y’iki gikorwa kizahuriza hamwe ibyamamare
mu ngeri zinyuranye ndetse n’abandi bazaba bitabiriye ibi birori bya Rwanda Day
igiye kuba ku nshuro ya 11.
Ally Soudy yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo ‘guhuriza
hamwe Abanyarwanda twese ndetse n’ibyamamare byose bizaba byitabiriye Rwanda
Day’. Ati “Ariko hari n’abandi tuzatangaza mu minsi iri imbere.”
Ibi birori bizwi nka ‘Rwanda Day After Party’ bizabera
ahitwa Signature Lounge mu Mujyi wa Washington guhera saa tatu z’ijoro, ku
muhanda wa Connecticut.
The Ben, TMC na Massamba Intore batangajwe biyongera ku
bandi barimo The Keza uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Cece Le Norvegien, Big
J The Photographer, Dj Manzi, umuraperi Jay Pac, Mignonne Munyaburanga bakorana
mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’;
Joyeuse Umutoni wabaye Miss Rwanda Arizona 2019 n’igisonga
cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019, Bad Rama, Kamichi, umunyarwenya
Ramjaane Joshua, umunyamideli Jolie Bwiza wanabaye igisonga cya kabiri cya Miss
Washington na Miss Tacoma 2020;
Umunyamakuru Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru ‘Mama
Urwagasabo’, umuhanzi Time B, umukinnyi wa filime Mutoni Assia, umunyamuziki
MYP wo mu itsinda ryamenyekanye cyane Kigali Boys, umuraperi Shizzo Afropapi
n’abandi.
Ally Soudy avuga ko yahisemo gutangira urugendo rwo gutegura
ibitaramo kubera ko ari kimwe mu bice by’ubuzima yisangamo. Ati “Salax
Entertainments ni ikigo natangije mu gutegura ibi bitaramo, kandi ni gahunda
nshaka gushyira imbaraga.”
Akomeza ati "Ntabwo navuga ko ninjiye mu byo gutegura
ibitaramo. Kuko ni ibintu nsanzwemo. Ahubwo kuko kenshi nkunze kubitegura mu
buryo bw'inyuma y'amarido, abantu ntabwo babimenya cyangwa se kugira uruhare mu
gutegura ibitaramo runaka, birimo byinshi byagiye binakomera ku rwego rwo
hejuru cyangwa se ibirori byihariye akenshi."
Ally Soudy avuga ko kwinjira mu bategura ibitaramo, ari
urugendo amazemo igihe kinini, ku buryo harimo n'ibyo yagiye agiramo uruhare
ariko abantu ntibabimenya.
Uyu mugabo yagize uruhare mu gutegura ibihembo bya Salax
Awards kuva mu 2008, kugeza ubwo yaniteguriye igitaramo cye bwite yise
"Ally Soudy Friends and Fans" yakoze afatanyije na sosiyete ya RG
Consult cyabereye muri Camp Kigali.
Kuri we, avuga ko gutegura ibitaramo atari ibintu bishya mu
rugendo rwe rw'ubuzima, ahubwo yagiye agira uruhare muri byinshi bitigeze
bimenyekana.
Yavuze ko mu rwego rwo gutegura ibi birori bizaherekeza
Rwanda Day, yahisemo gufatanya na kompanyi ya Ukweli Times, aho bazakora kuva
ku itegurwa ry’ibi birori kugeza birangiye.
Impapuro zamamaza ibi birori bizaherekeza Rwanda Day,
zigaragaza ko kwinjira bizasaba ko buri muntu yishyura amadolari 40. Ni mu gihe
abashaka kuzicara ku meza ‘Table’ bisaba ko ahamagara kuri Nimero +1
917-293-7242 kuko imyanya yo kwicara kuri ‘Table’ ibaze cyane.
Guverinoma ivuga ko Rwanda Day izaba tariki 2-3 Gashyantare
2024 mu Mujyi wa Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rwanda Day isobanurwa nk'igikorwa gihuza abanyarwanda batuye
mu mahanga n'ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira
na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu
n'ibindi.
Ni umunsi kandi urangwa n'ibikorwa byo kwidagadura,
abanyarwanda n'abandi bagasabana bijyanye n'umuco Nyarwanda.
Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011,
yagiye yitabirwa n'abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni
uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n'ubufatanye bw'Abanyarwanda aho batuye hose
ku Isi.
Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 ni “U Rwanda: Umurage
Wacu Twese Aho Turi Hose”. Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku isi
irimo Buruseri, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas,
Amsterdam, San Francisco, Ghet na Germany.
Ally Soudy yatangaje ko The Ben azaba ari umwe mu bazitabira ibirori bizaherekeza Rwanda Day i Washington DC
Massamba Intore azaririmbira abazitabira Rwanda Day, nyuma anaririmbe mu birori bizaherekeza Rwanda Day
The Ben yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri Rwanda Day, nyuma anaririmbe mu birori bya 'After Party' ya Rwanda Day
Massamba yaherukaga gutaramira Abanyarwanda mu Mujyi wa
Ottawa muri Canada
The Ben yaherukaga kuririmbira muri Canada mu Mujyi wa
Ottawa
TMC ari ku rutonde rw'ibyamamare bazitabira ibirori bizaherekeza Rwanda Day
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA THE BEN
">
TANGA IGITECYEREZO