Kigali

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abarimo David Beasley i Washington DC-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/02/2024 9:09
0


Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC mbere gato ya Rwanda Day biteganijwe ko izitabirwa n’abarenga ibihumbi 7, bakaba baza kwitabira amasengesho yo gusabira Amerika.



Ku wa 02 no 03 Mutarama 2024 AbanyaRwanda n’inshuti z’u Rwanda bazagira amahirwe yo kuganira n’Umukuru w’igihugu binyuze muri gahunda igiye kuba ku nshuro ya 11 ya Rwanda Day.

Kuri iyi nshuro ikaba izabera i Washington DC aho Perezida Kagame na Madamu bamaze kugera gusa mbere y’umunsi nyirizina bakaba bari bwifatanya n’Abanyamerika mu masengesho gusabira iki gihugu.

Mbere kandi y’aya masengesho nk'uko tubikesha ibiro by’umukuru w’igihugu,Village Urugwiro,Perezida Kagame yagiranye ibiganiro David Beasley wabaye Guverineri wa South Carolina n’Umuyobozi w'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ibiribwa [PAM].

Anahura n’abayobozi bihuriro rya Black Caucaus riyobowe na Steven Hosford bagirana ibiganiro  byibanze ku bufatanye Black Caucaus n’u Rwanda.

Rwanda Day 2024 izabera muri Gaylord National Resort&Convention Center iteganijwe kuzatangirwamo ibiganiro ku Ishoramari ku banyarwanda baba hanze mu Rwanda.

Hatangwe kandi ikirebana  n'imyaka 30 ishinze u Rwanda rwibohoye n’uburyo bwo gukomeza kuruteza imbere mu ruhando mpuzamahanga.

Hari ikijyanye n’ubuzima kimwe n’ikirebana n’iterambere ry’ubuhanzi, imyidagaduro na siporo. Ikaba izaherekezwa kandi n’ibikorwa bitandukanye byateguwe birebana n’imyidagaduro, imyidagaduro n’ibikorwa bijyana n’ishoramari.Perezida Kagame mbere y'amasengesho yo gusabira igihugu cya Amerika yahuye n'abarimo David Beasley Perezida Paul Kagame na David Beasley umwe mu banyapolitike bakomeye muri Amerika wanabayeho Guverineri wa South CarolinaPerezida Kagame byitezwe ko azakugeza ijambo kubitabira amasengesho yo gusabira AmerikaPerezida Kagame yaganiriye n'abagize Black Caucaus  ibiganiro byibanze ku bufatanye n'igihugu cy'u Rwanda AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND