RFL
Kigali

AMAFOTO: Uwicyeza Pamella yizihije isabukuru ari kumwe n’abavandimwe muri Uganda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/02/2024 7:47
0


Uwicyeza Pamella umugore wa Mugisha Benjamin [The Ben] yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 24 ari kumwe n’abavandimwe n’inshuti ashima Imana.



Tariki ya 31 Mutarama buri mwaka Uwicyeza Pamella ari mu ba bishimira ko ari wo munsi Imana yahisemo ko bavukaho.

Kuri iyi nshuro bikaba bitandukanye kuko aribwo bwa mbere ayizihije ari umugore kuko ku wa 23 Ukuboza 2023 yasezeranye kubana na The Ben.

Bivuze ko amaze ukwezi kwa buki kurengaho iminsi mbarwa abaye umugore.

Mu kwizihiza iyi sabukuru akaba yasangije abamukurikira ubutumwa buherekejwe n’amafoto agira ati”Nyagasani Mana umwana wawe yuzuye ishimwe.”

Wavuga ko ari amagambo y’ubutsinzi kumwe uba wumva hari icyo waha Imana kubera ibyo ikora.

Ibyishimo by’isabakuru ye akaba yabisangiye n’abavandimwe be barimo Hilton Sonia n’inshuti bari mahumbezi y’umusozi wa Rwenzori ho mu Burengerazuba bw’igihugu cya Uganda ahazwi nka Aramaga Lodge.

Iy’isabukuru ayizihije nyuma y’iminsi mike Ari mu  kwa buki n’umugabo we The Ben i Mombasa ubu uri kubarizwa i Washington DC aho yitabiye  Rwanda Day 2024.Nyuma y'ukwezi kwa buki Pamella yakomereje ibyishimo mu kwizihiza isabukuru y'amavukoAbantu ba hafi ba Pamella bemeza ko acishije make, agwa neza kandi agira kwihanganaYizihirije isabukuru muri Uganda igihugu umugabo we The Ben yavukiyemo anitegura gutaramiramoAbavandimwe n'inshuti bifatanije na Uwicyeza Pamella wabonye izuba ku wa 31 Mutarama 2000

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND