Uwicyeza Pamella umugore wa Mugisha Benjamin [The Ben] yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 24 ari kumwe n’abavandimwe n’inshuti ashima Imana.
Tariki ya 31 Mutarama buri mwaka Uwicyeza Pamella ari mu
ba bishimira ko ari wo munsi Imana yahisemo ko bavukaho.
Kuri iyi nshuro bikaba bitandukanye kuko aribwo bwa mbere
ayizihije ari umugore kuko ku wa 23 Ukuboza 2023 yasezeranye kubana na The Ben.
Bivuze ko amaze ukwezi kwa buki kurengaho iminsi mbarwa
abaye umugore.
Mu kwizihiza iyi sabukuru akaba yasangije abamukurikira
ubutumwa buherekejwe n’amafoto agira ati”Nyagasani Mana umwana wawe yuzuye
ishimwe.”
Wavuga ko ari amagambo y’ubutsinzi kumwe uba wumva hari
icyo waha Imana kubera ibyo ikora.
Ibyishimo by’isabakuru ye akaba yabisangiye n’abavandimwe
be barimo Hilton Sonia n’inshuti bari mahumbezi y’umusozi wa Rwenzori ho mu
Burengerazuba bw’igihugu cya Uganda ahazwi nka Aramaga Lodge.
Iy’isabukuru ayizihije nyuma y’iminsi mike Ari mu kwa buki n’umugabo we The Ben i Mombasa ubu uri kubarizwa i
Washington DC aho yitabiye Rwanda Day
2024.Nyuma y'ukwezi kwa buki Pamella yakomereje ibyishimo mu kwizihiza isabukuru y'amavuko
Abantu ba hafi ba Pamella bemeza ko acishije make, agwa neza kandi agira kwihangana
Yizihirije isabukuru muri Uganda igihugu umugabo we The Ben yavukiyemo anitegura gutaramiramo
Abavandimwe n'inshuti bifatanije na Uwicyeza Pamella wabonye izuba ku wa 31 Mutarama 2000
TANGA IGITECYEREZO