Itsinda rya RDF Military Band, umunyamuziki Senderi Hit ndetse n’umuhanzikazi Alyn Sano batanze ibyishimo bisendereye ku bihumbi by’urubyiruko bitabiriye igitaramo gisingiza Intwari kibanziriza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa buri tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki
31 Mutarama 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali. Cyahuje abayobozi mu Nzego Nkuru z’Igihugu, urubyiruko rwaturutse mu
bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ahandi.
Cyaririmbyemo RDF Military Band, Senderi Hit, Alyn Sano,
umukirigitananga Esther Niyifasha, Itorero ry’Igihugu Urukerereza ndetse n’Itorero
ry’Umujyi wa Kigali, Indatirwabahizi.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel
Dusengiyumva yavuze ko iki gitaramo ari umwanya wo kuzirikana Intwari z'u
Rwanda n'umurage zasize buri wese akabyubakiraho mu kubaka u Rwanda twifuza.
Iki gitaramo cyabaye gisoza ukwezi k'ubutwari kuva tariki ya
05 Mutarama kwaranzwe n'ibikorwa bitandukanye.
Meya Dusengiyumva yavuze ko mu kwezi k'Ubutwari, Umujyi wa
Kigali n'abandi bafatanyabikorwa hateguwe Isangano ry'Urubyiruko ryiswe “Kigali
Youth Festival” ryaranzwe n'ibikorwa birimo ibiganiro byahawe urubyiruko ku
butwari, ibikorwa by'imyidagaduro, imurikabikorwa ry'urubyiruko n'ibindi.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano
Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, wari umushyitsi Mukuru muri iki
gitaramo gisingiza Intwari, yabwiye urubyiruko ko ubutwari bukwiye kugaragarira
mu bikorwa byabo bya buri munsi. Yabasabye kurinda no kubungabunga ibyagezweho
kugira ngo intambwe u Rwanda rwateye idasubira inyuma.
Yabasabye kandi: Gukunda igihugu; Gushingira ku muco no kuvomamo
ibidufasha gutera imbere, Kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge,
ndetse no Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'abayipfobyan'ibindi.
Senderi Hit yagaragaje ko imyaka amaze mu muziki atari ubusa!
Uyu munyamuziki umaze imyaka irenga 18 mu muziki, yeretswe
urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo ubwo yageraga ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi
b’intore ndetse n’abakobwa bamufashije kujyanisha n’ubutumwa buri mu ndirimbo
ze.
Senderi akigera ku rubyiniro yasabye abari muri iki gitaramo
kubanza kwitegura gufatanya nawe kuririmba indirimbo ze zose maze aranzika.
Yabanje kandi gusaba urubyiruko gushimira intwari zirimo mu byiciro bitatu ‘Imanzi,
Imenda ndetse n’Ingenzi’.
Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Ibidakwiriye
nzabivuga’ yakoranye na Tuyisenge Intore, ubundi ivumbi riratumuka, urubyiruko
rujya mu bicu.
Ni imwe mu ndirimbo, Senderi avuga ko yamwubakiye izina mu
buryo bukomeye, kandi yatumye abasha kuririmba mu bikorwa bitandukanye bya
Leta.
Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Nzabivuga’ maze asaba
abarimo Ingabo na Polisi, ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel na
Minisitiri Bizimana kumusanga ku rubyiniro bakabyinana iyi ndirimbo, imbere y’urubyiruko.
Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Turate Intwari z’u
Rwanda’ igaruka ku misozi 105 RPF Inkotanyi yifashishije mu rugamba rwo
kubohora Igihugu.
Akiva ku rubyiniro, yabwiye InyaRwanda ko yishimiye uko
urubyiruko rwamwakiriye. Ati “Ndanyuzwe sinkubeshye! Urubyiruko rwanyeretse ko
umuco w’ubutwari wabacengeye, kandi ibihangano byanjye babizi, cyane ko bigaruka
ku gukunda Igihugu no kurinda ibimaze kugerwaho.”
RDF Military Band, mu mwabaro wa Gisirikare, urubyiruko rwizihiwe
Iri tsinda ryanyuzemo abanyamuziki bakomeye mu Gisirikare cy’u
Rwanda (RDF), byatumye rikomeza kwamamara, kandi ibihangano by’abo biracengera
ibihe n’ibihe.
Rigizwe n’abasore n’inkumi b’abaririmbyi ndetse n’abacuranzi
b’ibicurangisho binyuranye, batanze umuziki buri wese akazihirwa.
Binjiriye mu ndirimbo zigaruka ku rugamba ndetse n’indirimbo
zirata ubutwari bw’inkotanyi, ubundi urubyiruko ruva mu ntebe rufatanya n’abo.
Iri tsinda ryaririmbye nyinshi mu ndirimbo, ari nako bamwe
mu basirikare bari mu itsinda babyina mu buryo bwihariye, ibintu byanejeje
benshi bitabiriye iki gitaramo.
Baririmbye indirimbo yamamaye nka ‘Iya mbere Ukwakira’ bakomereza
ku ndirimbo zirimo ‘Ibigwi by’inkotanyi’ n’izindi.
RDF
Military Band igizwe n'abasore n'inkumi b'abasirikare barimo abaririmbyi,
abacuranzi, ababyina, abafasha mu miririmbire n'abandi bahuza imbaraga
bagatanga umuziki unogeye amatwi.
RDF Military Band ifite indirimbo zakunzwe zirimo 'Majeshi
makali', 'RDF Izihirwe', 'Ibigwi by'inkotanyi', 'Umugabo nyawe', 'Amahoro',
'Mag Mag', 'Gihugu Cyatubyaye' n'izindi.
Ku wa 23 Mutarama 2023, RDF yatangaje ko Abasirikare 127 basoje
amasomo y’ibanze ya muzika mu bya gisirikare, Isomo ryo kuvuza Ingoma,
irijyanye n’imyiyereko yo mu birori ndetse n’iijyanye no kwiga guhugura abandi.
Iki gikorwa cyateguwe na ‘Military Band’ cyamaze umwaka
wose. Gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo byabereye ku Cyicaro cya
Gisikare i Kanombe.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major
General Augustin Turagara, ni we wayoboye iki gikorwa mu izina ry’ubuyobozi
bukuru bwa RDF.
Yashimiye abasoje amasomo yabo abasaba gukoresha neza ubumenyi
babonye mu gihe bafataga aya masomo, mu rwego rwo gukomeza gufasha Igisirikare
cy’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa RDF ku nkunga bukomeza gutera
‘Military Band’ mu kubaha ibikoresho no kububakira ubushobozi.
Alyn Sano yagiranye ibihe byiza n’urubyiruko
rwitabiriye iki gitaramo
Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzikazi yaririmbye mu gitaramo
nk’iki gisingiza Intwari, kandi akagaragarizwa urukundo rukomeye.
Kuri iyi nshuro yaserutse yambaye imyambaro y’ibara ry’umweru,
akanyuzamo akabyina, ubundi akaganiriza urubyiruko, ndetse byageze n’aho
abasanga mu byicaro.
Yitaye ku kuririmba cyane indirimbo ze zakunzwe kugeza ku
ndirimbo ‘Biryoha Bisangiwe’ aherutse gushyira hanze. Yabanje kuririmba
indirimbo nka ‘Radiyo’ yabaye idarapo ry’umuziki we asoreza ku ndirimbo yise ‘None’.
Mbere y’uko ava ku rubyiniro, uyu muhanzikazi yasabye urubyiruko
kurangwa n'ibikorwa by'ubutwari bagera ikirenge mu cy'Intwari zabohoye u
Rwanda.
Yavuze ko akoresha intwaro mu kubaka u Rwanda yisunze
umuziki akora, asaba buri wese kurasanira ku ruhembe rwe. Uyu mukobwa yavuze ko
imyaka 30 ishize ‘benshi muri twe ntabwo twari turi hano, ndabasaba kugirango
buri wese afate intwaro ye, reka tubikore Igihugu tukigeze aho abagipfiriye
bifuzaga ko kigera.”
Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umukirigitananga Esther
Niyifasha waririmbye indirimbo yubakiye ku kurata intwari. Ati “Izamamarere
zikwiye ishimwe. Muze turate intwari z’u Rwanda. Duharanire ubutwari niko
gaciro gacu, isoko n’amahoro biganze. Izamarere tuzirate.”
Ni mu gihe, Itorero ry’Umujyi wa Kigali, Indatirwabizi
ryisunze imivugo n'ibisingizo bivuga imyato ababohoye u Rwanda muri iki
gitaramo cyo gusingiza Intwari n’aho Itorero ry’Igihugu, Urukerereza rwisunze
indirimbo zinyuranye.
Senderi International Hit yisunze indirimbo ze zivuga ku
muco wo gukunda igihugu na gahunda za Leta zitandukanye
Abitabiriye igitaramo gisingiza Intwari z'u Rwanda biganjemo
urubyiruko
RDF Army Jazz Band baririmbye indirimbo zagarutse ku butwari
bwaranze Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda
Minisitiri Bizimana yavuze ko ubutwari bukwiye kugaragarira mu
bikorwa byabo bya buri munsi
Umuhanzi Aly Sano ku rubyiniro yishimiwe n'urubyiruko mu
ndirimbo ze zigezweho
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yasabye
urubyiruko kurangwa n’umuco
Itorero Indatirwabahizi ry'Umujyi wa Kigali ryataramiye
abitabiriye igitaramo gisingiza Intwari z'u Rwanda
Umukirigitananga Esther Niyifasha yisunze indirimbo zigaruka
ku Inkotanyi zabohoye u Rwanda
Abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA,
Gloria Mukamabano ndetse na Ntazinda Marcel bayoboye iki gitaramo
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana [Uri hagati]
Ngarambe François wabaye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi
Senderi yahamagaye ku rubyiniro abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu
Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryisunze imbyino zinyuranye zigaruka ku kurata ubutwari
KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA MINISITIRI BIZIMANA MU KWIZIHIZA UMUNSI W'UBUTWARI
SENDERI YEMEJE IBIHUMBI BY'URUBYIRUKO BYITABIRIYE IGITARAMO CYO GUSINGIZA INTWARI
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cyo gusingiza Intwari cyabereye muri Camp Kigali
AMAFOTO: Ngabo Serge&Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO