Hashingiwe ku buryo ukwezi kwa Mutarama kwagenze, birashimangira neza ko 2024 ari umwaka w’uburyohe bidasanzwe mu myidagaduro muri rusange.
Hirya no hino ku isi muri uku kwezi twatangiye kwa Gashyantare, haba muri Sinema ndetse no muri muzika hateganyijwe ibitaramo bikomeye byitezweho gutanga ibyishimo ku bakunzi b’ibirori. Ibitaramo bisanzwe, ibyo gutanga ibihembo, ibyo kumurika album n’amafilime mashya ni byo byitezwe muri uku kwezi kwa Gashyantare twinjiyemo.
1. Grammy Awards
Ku ikubitiro tariki 05 Gashyantare 2024, hazaba ibirori mbonekarimwe mu buryohe bwa muzika bizatangirwamo ibihembo bya Grammy bizaba bitangwa ku nshuro ya 64 kuri MGM Grand Garden Arena i Las Vegas. Ni ibihembo bifatwa nk'ibya mbere ku Isi mu muziki.
2. People's Choice Awards & BAFTAs
Ibindi bihembo bikomeye bizatangwa muri uku kwezi, ni ibya People's Choice Awards, byo bizatangwa tariki 18 Gashyantare 2024, ibya BAFTAs bizatangwa kuri iyo tariki kuri Royal Festival Hall i Londres mu Bwongereza. Ibi bihembo bya British Film Academy Awards bizaba bitangwa ku nshuro ya 77.
3. Ibitaramo bizaherekeza Rwanda Day
Kuri rundi ruhande, ku wa 02 na 03 Mutarama 2024 abarenga ibihumbi bitanu bitezwe ko bazahurira muri Gaylord National Resort & Convention Center i Washington DC mu gikorwa giha umwanya Abanyarwanda bo mu mahanga, bahiga cyangwa bahakorera, bakagirana ibiganiro na Perezida Kagame. Byose bikorwa mu buryo bugamije gukomeza guteza imbere igihugu cy’u Rwanda.
Ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo Ikaze Night, Tempah’D Night, Rwanda Day Official, The Wrap Up na Rwanda Day After Party bikaba bizakomeza gufasha abitabiriye kwidagadura. Uyu mwaka, Rwanda Day izaba iba ku nshuro yayo ya 11.
4. Igitaramo Okkama azamurikiramo EP
Umuhanzi Ossama Masut Khalid [Okkama] agiye kumurika Extended Play [EP] yise Ahwii! mu gitaramo giteye amatsiko abarimo ibyamamare banamaze kutangaza ko batazahatangwa.
Ni EP azashyira hanze kuwa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024. Izaba ariyo ye ya mbere. Azayimurikira mu gitaramo cya ‘acoustic,’ aho azaba acurangira abakunzi be.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mu minsi ishize, Okkama yatangaje ko iyi EP izaba iriho indirimbo 8 anakomoza ku kuba inganzo yayo yarayikuye ku bihe bitoroshye yanyuzemo muri 2023. Igikorwa cyo kumurika iyi EP ya Okkama kizabera kuri Kaso Kicukiro.
5. Igitaramo Senga B azamurikiramo album
Muri uku kwezi kandi, mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana naho uburyohe burakomeje, aho umuramyi Senga B. Christina [Senga B], agiye gukorera mu Rwanda igitaramo gikomeye yatumiyemo abaramyi bakunzwe cyane muri iyi minsi.
Nyuma y'igihe kinini atuye muri Canada, kuri ubu agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aho azaba afata amashusho y'indirimbo ze. Ni igitaramo yise "Hymn Stories Live Recording", kizaba kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 kuva saa kumi n'igice z'umugoroba kuri Eglise Vivante Rebero. Kwinjira ni ubuntu.
Uyu muhanzikazi azaba ari kumwe n'abandi baramyi basizwe amavuta barimo Prosper Nkomezi, Ben & Chance, Emmy Vox na True Promises Ministries. Yavuze ko impanvu nyamukuru y'igitaramo cye ni "ukugira ngo tuzagire ibihe byiza byo kuramya ndetse no guhimbaza Imana yacu. Kuko nta kindi twaremewe uretse kuyihimbaza."
6. The Ben Live in Kampala
Abarimo umuhanzikazi Sheebah Karungi, abanyarwenya Madrat & Chiko n'abandi bamaze gutangazwa nk'abazafatanya n'umuhanzi w'umunyarwanda The Ben uzatanga ibyishimo muri Uganda Kampala ku munsi w’abakundana uzaba kuwa 14 Gashyantare 2024, mu gitaramo cyiswe "The Ben live in Kampala".
Binyuze muri Sosiyete ya Comedy Store y'umunyarwenya Alex Muhangi, The Ben azataramira muri Uganda afata nk'iwabo ha kabiri cyane ko yahavukiye, nyuma y'uko azabanza gutanga ibyishimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bazitabira Rwanda Day ku wa 02 no ku wa 03 Gashyantare 2024.
Sheebah Karungi na The Ben ni ubwa mbere bagiye guhurira ku rubyiniro kuva bakorana indirimbo muri 2017.
7. Triannale de Kigali
Ni mu gihe kandi Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yamenyesheje iherutse kumenyesha Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ko kuva tariki tariki 16-25 Gashyantare 2024 hazaba iserukiramuco ryiswe "Triannale de Kigali."
Iri serukamuco riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali kubufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, rizarangwa no kugaragaza ibikorwa by’ubuhanzi 60 mu byiciro 10 by’ubuhanzi.
Ryitezwemo abahanzi barenga 300, rikaba rizabera muri Camp Kigali, Car free Zone, Canal Olympia, kwa Mayaka i Nyamirambo, Hôtel Des Milles Colline, Mariott Hotel, BK Arena, Ikinyugunyugu-Musanze-Twin Lakes, Paradise Island-Lake Kivu muri Rubavu n’ahandi.
Umuyobozi wa Rwanda Initiative (RAI), Dorcy Rugamba avuga ko iri serukiramuco rizaba urubuga rwiza rwo gukomeza kugeza ubuhanzi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, nk’imwe mu ntego bihaye kuva mu 2012.
8. Ibihembo bya SAG
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Screen Actors' Guild (SAG) bizaba tariki 24 Gashyantare 2024 kuri Shrine Auditorium and Expo i Los Angeles. Ibi birori by'uburyohe muri Sinema bizaba uyu mwaka ku nshuro yabyo ya 30.
TANGA IGITECYEREZO