RFL
Kigali

Abakinnyi ba Gasogi United babayeho bate muri ibi bihe? VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/01/2024 17:22
0


Abakinnyi ba Gasogi United ni bamwe mu bakozi bari mu Rwanda batazi aho akazi kabo kari kwerekeza n'ubwo bafite icyizere gituruka mu buyobozi.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama ni bwo ikipe ya Gasogi United yakomezaga imyitozo yakabaye ari iyitegura umukino wa Kiyovu Sports. Yari imyitozo ya kabiri muri iki cyumweru, ndetse ikaba imyitozo ya nyuma muri Mutarama. 

Abakinnyi hafi ya bose, ku isaha ya Saa 07:00 PM bakaba bari bageze ku kibuga cya IPRC Kicukiro ari naho iyi kipe ikorera.

Ugikubita amaso aba bakinnyi ubona ko akamwenyu ari kose ndetse wagira ngo nta cyabaye kuko umutoza yabakoreshaga nk'aho hari umukino bari kwitegura vuba aha.

Imyitozo yashyizweho umutemeri saa 09:10 am abakinnyi bahita bajya mu nama n'umuyobozi w'iyi kipe, Kakooza Nkuliza Charles (KNC). KNC yasabye abakinnyi gukorana imyitozo imbaraga ndetse bakiyitaho nk'ibisanzwe, ubundi nawe bakamurekera ibyo arimo. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND