RFL
Kigali

Basketball: Uwabaye kapiteni w'u Rwanda yasezeranye n'umugore mugenzi we

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/01/2024 14:32
0


Tierra Monay Henderson wigeze kuba Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda y'abagore muri Basketball, yasezeranye n'umugore mugenzi we w’umukobwa witwa Amanda Thompson.



Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024 nibwo aba bombi bari bamaze igihe mu rukundo basezeranye gusa amafoto yabo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu.

Ibi ntabwo benshi babyakiriye neza ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe berekanye amarangamutima yabo bavuga ko Tierra Monay Henderson adakwiye kuzongera gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Tierra Henderson ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangiye gukinira u Rwanda muri 2010 ndetse bigera naho agirwa Kapiteni. Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 arikumwe n'ikipe y'igihugu mu mikino y'igikombe cy'Afuruka yaberaga muri BK Arena.

Tariki 20 z'ukwezi kwa 07 muri 2021 nibwo Tierra Monay Henderson yari yambitse impeta uyu Mukunzi we nawe ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Mu rukundo rwa bombi, Kapiteni Monay ni umukobwa, mu gihe Amanda ari umusore.


Tierra Henderson asezerana na Amanda Thompson imbere y'Imana 

Bari banezerewe cyane ku munsi w'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND