Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nawo ukomeje gutera intambwe ikomeye, aho uko bwije n’uko bukeye urushaho kunguka abahanzi bashya kandi bafite impano ndetse n’umuhamagaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Masengesho Jean de Dieu
wahisemo gukoresha Jado Masengesho nk’izina ry’umuziki, ni umwe mu bahanzi
bakiri bato biyemeje gutangira urugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza
babinyujije mu mpano bahawe yo kuririmba.
Jado avuga ko yatangiye
kuririmba mu 2013 ubwo yabaga muri korali zitandukanye, ariko akaza kubitangira
mu buryo bweruye muri uyu mwaka wa 2014 kuko ni na bwo yashyize hanze indirimbo
ye ya mbere ikoze neza mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Nyuma yo kuvumbura ko
kuririmba kwe ari umuhamagaro w’Imana, Jado Masengesho yashyize ahagaragara
indirimbo yo kuramya yise ‘Unyubake.’ Iyi ndirimbo ishingiye ku ijambo ry’Imana
riboneka muri Yeremiya 31:3-4, Jado avuga ko irimo isengesho ry’umuntu ku giti
cye, ikaba ikubiyemo icyifuzo cyo kwegera Imana cyane ngo ‘itwubake.’
Masengesho usengera
muri ADEPR mu itorero rya Gatenga, yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo
ari mu bihe byo gusenga, akaba yarayigeneye abantu bose bifuza guhemburwa n’Imana
no kwegezwa imbere nayo.
Yeteguje indirimbo,
ibikorwa ndetse n’imishinga mishya, ahishyura ko hari n’indi ndirimbo nshya iri
mu nzira zo kujya hanze mu minsi ya vuba.
Akomoza ku cyo yisabira
abakunzi b’ibihangano bye, yagize ati: “Abantu bankunda cyangwa n'abazankunda
kubera iyi ndirimbo, ndabasaba gukomeza kunkunda no kunshyigikira cyane ndetse
no kumba hafi kugira ngo dufatanye kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.”
Kugeza ubu uyu muhanzi
nta muntu afite wemewe ureberera ibikorwa bye, ariko yatangaje ko afite intego
yo kuzana abantu benshi kuri Yesu ‘binyuze mu bihangano azajya ampa.’ Yongeyeho
ko yifuza gufatanya n'abandi baramyi kuzamura ibendera ry'u Rwanda mu ruhando
mpuzamahanga by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muramyi yatangaje
ko yishimira kubona umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uhagaze neza
by'umwihariko hano mu Rwanda, haba imiririmbire n'imicurangire bikaba bigenda bizamuka
ku rwego rushimishije.
Jado Masengesho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yanditse ari mu bihe byiza byo gusenga
Yiyemeje gufatanya n'abandi bahanzi kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga
Reba hano indirimbo ya mbere ya Jado Masengesho yise "Unyubake."
TANGA IGITECYEREZO