Umunyamuziki Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifurije isabukuru y’amavuko umugore we Uwicyeza Pamella amubwira ko ari we rufatiro rw’ubuzima rwe nyuma y’imyaka 5 ishize bakundana.
The Ben
amaze iminsi ibiri muri Amerika, aho yitabiriye ibirori bya Rwanda Day bizaba
ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 ndetse no ku wa Gatandatu tariki 3
Gashyantare 2024, bizabera mu nyubako ya Gaylord
National Resort & Convention Center iherereye ahitwa National Harbor muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yifashishije konti ye ya
Instagram, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2024, The Ben yabwiye umugore
we Uwicyeza Pamella ko ari we rufatiro rw’ubuzima ‘bwanjye’, kandi akomeza
gusigasira umunsi we abikoranye ‘urukundo no kumwenyura’.
The Ben wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Habibi’ yavuze ko Pamella atuma buri ‘gihe mba mushya’. Avuga ko umwaka
wiyongereye ku buzima bwa Pamella, ari urundi rugendo rwo gusangira ibyishimo, kuvumbura
ibishya, no kugirana ibihe by’urwibutso birangajwe imbere no ‘kumvira ijwi ry’Imana’.
Uyu munyamuziki yifuje ko
umunsi w’amavuko wa Pamella waba mwiza kurushaho nk’uko uwe ugenda buri munsi.
Yavuze ko Pamella atuma buri gihe ashaka gusingira, gutera intambwe no kugera
kure mu buzima bwe.
Yashimye Pamella ‘ku bw’urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho’. Yungamo ati “Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n’ibindi. Ndagukunda.”
The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere
yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y’urukundo yari yuzuye
mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro
y’urugo bagiye gushinga.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, avuga ko
kuri uriya munsi, inseko n’uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo
by’urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati “Kuva kuri uriya munsi, umutima
ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.”
Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards,
ati “2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w’Umujyi wa
Nairobi, Kenya niho ururimi rw’urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe
n’ibijojoba by’imvura bwanyibye roho. Inseko ye n’imyitwarire itangaje byasize
ishusho y’umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.”
“Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe,
kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.”
Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi
adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda,
yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w’icyumweru, kandi ko icyo
gihe imvura yaraguye.
Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu
ijisho. Ati “Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge,
n’ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).”
Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya
kureba filime, ibintu avuga ko ‘byatumye mukunda kurushaho’.
Uyu mugore yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye
mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati
“Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni
amateka.”
Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta
ari ibihe ‘ntashobora kwibagirwa’. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives
ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza ati “Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu
birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye
yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y’Abahinde, navuze
“Yego” n’ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti “Mbega igihe cyiza
cyo kubaho”
The Ben yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugore we
Uwicyeza Pamella, avuga ko ariwe rufatiro rw’ubuzima bwe
The Ben yavuze ko Pamella ahora amutera imbaraga zo gutera
intambwe yisumbuyeho mu buzima bwe
The Ben avuga ko Pamella yahinduye ubuzima bwe mu rugendo
ruherekejwe n’urukundo no kumwenyura
Ku wa 23 Ukuboza 2023, nibwo aba bombi basezeranye imbere y'Imana, biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO