Umunyamuziki Bruce Melodie ndetse n’umunya-Nigeria Masai Ujiri washinze Umuryango wa Giants of Africa, bari ku rutonde rw’abantu bazatanga ibiganiro muri Rwanda Day izabera i Washington D.C izitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 13.
Rwanda Day
izaba ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 ndetse no ku wa Gatandatu tariki 3
Gashyantare 2024 mu nyubako ya Gaylord
National Resort & Convention Center iherereye ahitwa National Harbor muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi nyubako izaberamo Rwanda
Day yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Mata 2008, yuzura itwaye Miliyoni 870$.
Inyandiko ziyivugaho, zigaragaza ko ifite ibyumba 2000, birimo ibyumba 95
bikorerwamo inama n’ibindi binyuranye.
Ibiganiro by’umunsi wa mbere
wa Rwanda Day bizibanda ku ishoramari hagati y’abanyarwanda barizwa mu mahanga
n’imbere mu gihugu (Business Careers, between Diaspora and Home). Abazatanga
ikiganiro barimo umwe mu bashinze ‘Entrepreneurial Solutions Partners’, Charity
Kabango, Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira, Umuyobozi
Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera, Mubiligi Jeanne ndetse na Shawn McCormick.
Ibiganiro by’umunsi wa
Kabiri bizibanda ku rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ndetse n’urugendo
rwo gukomeza guteza imbere Igihugu mu ruhando Mpuzamahanga (Rwanda at 30,
Rwanda in the World).
Ikiganiro kizatangwa na Minisitiri
w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Minisitiri
w’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’ubuhanzi,Dr Abdallh Utumatwishima, Umunyamabanga
Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Gen Maj Joseph
Nzabamwita ndetse na Amb.Jendayi Frazer.
Ikiganiro cya kabiri kuri
uriya munsi kizibanda ku rwego rw’ubuzima (Taking Care of our Health), kizatangwa
na Dr. Paulin Basinga wo mu muryango Bill&Melinda Gates Foundation, Dr.
Senait Fisseha wo muri Susan T. Buffet Foundation, Stella Mucyo wo Kaminuza
Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n'Ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity
(UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera ndetse na Dr. Nadege Nziza, umuhanga
wize ibijyanye n’ubuvuzi, ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza
ya Harvard muri Amerika mu bijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri.
Kuri uyu
munsi wa kabiri kandi hazatangwa ikiganiro cya Gatatu kizabanda ku iterambere
rya Sports ndetse n’imyidagaduro (Economic Development through Sports and
Entertainment).
Iki kiganiro
kizatangwa na Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa, umunyamuziki
Bruce Melodie, Eugene Ubalijoro uri mu bashinze Moison Coors ndetse na Clare
Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri
Basketball.
Mu bandi
bazavuga ijambo kandi harimo Yehoyada Mbagukira uhagarariye Komite y’Abanyarwanda
batuye muri Amerika, Umuvugabutumwa w’Umunyamerika washinze Saddleback Church
ndetse n’Umuryango Peace Plan, Richard Duane Warren [Rick Warren], ndetse na
Sen. Jim Inhofe, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Mathilde Mukantabana. Ibiganiro by’uwo munsi bizasozwa n’Ijambo rya Perezida
Paul Kagame.
Rwanda Day
isobanurwa nk'igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n'ababa mu Rwanda.
Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku
ngingo zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu n'ibindi.
Ni umunsi
kandi urangwa n'ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n'abandi bagasabana
bijyanye n'umuco Nyarwanda.
Imibare
igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n'abari hagati
ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro
n'ubufatanye bw'Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.
Insanganyamatsiko
ya Rwanda Day 2024 ni “U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose”. Rwanda Day
yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku Isi irimo Bruselles, Chicago, Paris,
Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na
Germany.
Bruce Melodie ari mu bazatanga ikiganiro ku guteza imbere Sports n’ibikorwa by’imyidagaduro muri rusange
Masai
Ujiri-Inshuti y’u Rwanda; ategerejwe mu bazatanga ikiganiro muri Rwanda Day
igiye kubera i Washington
Mu 2023, Masai Ujiri yakoreye i Kigali iserukiramuco rya Giants of Africa ryahuje Davido, Diamond, Tyla n’abandi mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame
Nyuma yo gutaramira i Kigali muri Giants of Africa, Diamond wo muri Tanzania yahuye na Perezida Kagame
TANGA IGITECYEREZO