RFL
Kigali

Mutarama yanze irungu! Top 10 y’indirimbo zafashije abanyarwanda gutangira neza 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:31/01/2024 9:35
1


Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo ukwezi kwa mbere kwa 2024 gushyirweho akadomo. Ni mu gihe abahanzi nyarwanda bakoze uko bashoboye bagatangirana umwaka mushya imbaduko idasanzwe ari nako bafasha abanyarwanda kuwinjiranamo akanyamuneza.



Ukwezi kwa Mutarama kwa 2024 kubura amasaha make ngo kube amateka, kwaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw’abahanzi nyarwanda muri rusange, haba abakizamuka bigaragaje neza ndetse n’abawumazemo igihe bafatwa nk’inkingi za mwamba.

Ibi ni ibishimangira ko uko bwije n’uko bukeye umuziki nyarwanda ugenda utera intambwe kandi ishimishije. Usibye indirimbo nshya abahanzi hirya no hino mu gihugu bafashije abanyarwanda gutangira neza umwaka, ari nako abandi baserukira neza igihugu i mahanga.

Mu ndirimbo amagana zagiye ahagaragara mu kwezi kwa mbere kwa 2024, InyaRwanda yaguteguriye 10 z’intoranywa muri zo zacuranzwe, zikabyinwa, zigasakazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatinda:

1.     Naragusariye – Li John ft Pamaa

">

2.     Wait – Kivumbi King ft Axon

">

3.     Teta – QD

">

4.     Niyo Ndirimbo – Meddy ft Adrien Misigaro

">

5.   Kule – Fifi Raya

">

6. To You - Bwiza

">

7. Mbali - Nel Ngabo

">

8. Akayobe - Manick Yani ft King James

">

9. Uri Keza - Aobeats

">     

10. Dimension - Confy

">

             






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bonté 7 months ago
    🇷🇼🇷🇼🇷🇼





Inyarwanda BACKGROUND