Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Senga B. Christina [Senga B], agiye gukorera mu Rwanda igitaramo gikomeye yatumiyemo abaramyi bakunzwe cyane muri iyi minsi.
Senga B. Christina [Senga B] ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, utuye mu gihugu cya Canada hamwe n'umuryango we. Asengera mu itorero rya Source Of Life Gospel Church. Uretse kuba umuhanzikazi, ni n'umutoza w'amajwi (Music Director). Amaze imyaka 9 mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere yageze hanze mu 2015.
Nyuma y'igihe kinini atuye muri Canada, kuri ubu agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aho azaba afata amashusho y'indirimbo ze. Ni igitaramo yise "Hymn Stories Live Recording", kizaba kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 kuva saa kumi n'igice z'umugoroba kuri Eglise Vivante Rebero. Kwinjira ni ubuntu.
Uyu muhanzikazi azaba ari kumwe n'abandi baramyi basizwe amavuta barimo Prosper Nkomezi, Ben & Chance, Emmy Vox na True Promises Ministries.Yavuze ko impanvu nyamukuru y'igitaramo cye ni "ukugira ngo tuzagire ibihe byiza byo kuramya ndetse no guhimbaza Imana yacu. Kuko nta kindi twaremewe uretse kuyihimbaza".
Yongeyeho ati "Icya kabiri kandi ni ugufatiramo 'amashusho y'indirimbo' zindi Imana yanshize ku mutima. Kandi mpamya ko message [ubutumwa] Imana yampaye muri izo ndirimbo hari icyo izakora mu buzima bwa buri muntu wese uzitabira live recording".
Senga B yabwiye inyaRwanda ko abahanzi azafatikanya nabo muri iki gitaramo bose "basobanuye ikintu kinini mu muziki wanjye kuko ndabakunda cyane kandi bose hari icyo ngenda mbigiraho, kimfasha gukomeza uru rugendo natangije".
Yasovanuye ko izina ry'iki gitaramo cye ni "HYMN STORIES", kandi hari amazina menshi "yakomeje kuza andwaniramo ariko mpamyako, ari Mwuka Wera wampishuriye irizina". Yunzemo ati "Hymn bisobanura indirimbo, Stories ni inkuru".
Ati "Bisobanura ko buri ndirimbo yose nzaririmba ifite inkuru runaka Mwuka Wera yampaye kugeza ku bantu be. Hari ukeneye kubwirwa ko Yesu akiza uwo azabyunva mu ndirimbo zizaririmbwa, ukeneye kumva ko Yesu aruhura abarushe nawe azabyunva. Ni ukuvuga ngo buri ndirimbo ifite message runaka izaniye abantu".
Senga B wateguye iki gitaramo yatangiye kuririmba akiri umwana muto, atangirira muri korali y'abana mu itorero yasengeragamo, kugeza agiye muri korali nkuru. Gusa igihe yasohoye indirimbo ye ya mbere hari muri 2015, "wenda niho nakwita ko natangiriye urugendo rwa muzika yanjye".
Amaze gukora indirimbo zirimo 'Yesu Uri intwari', 'Ur’Imana Nyamana' yakoranye n'umuhanzi uririmba indirimbo za gakondo Intore Nziza Francis, 'Mu bikari' yakoranye na Ben na Chance, ndetse 'Ndabizi' yakoranye na Adrien Misigaro. Intego ye mu muzki ni ukwagura ubwami bw’Imana, biciye mu ndirimbo.
Senga B yateguje igitaramo i Kigali
Senga B agiye gutaramira mu Rwanda muri Gashyantare
Senga B amaze imyaka 9 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Senga B hamwe n'umugabo we umushyigikira cyane mu muziki we
Mu byumweru bicye biri imbere muri Kigali harabera gitaramo gikomeye
REBA INDIRIMBO "NDABIZI" YA SENGA B FT ADRIEN MISIGARO
TANGA IGITECYEREZO