Sauti Sol itsinda rimaze ibinyacumi bigera kuri 2 ritangiye rikomeje kwigwizaho ubutunzi nubwo bwose yafashe umwanzuro w’uko buri umwe anyura ukwe binyuze mu buryo bagiye bakoresha banashyiraho kuva batangira gukora.
Ushobora kuba warumvise indirimbo zinyuranye za Sauti Sol
mu myaka myinshi inyuranye zirimo Nerea bahuriyemo na Amos na Josh kimwe na
Melanin bakoranye na Patoranking, Isabella ni izindi, ukaba wibaza uko aba bahanzi
babayeho nyuma y'uko bahisemo ko buri wese aca ukwe.
Ibyo nibyo tugiye kugarukaho none mu nkuru twabateguriye turebere hamwe aho aba bagabo ubusanzwe itsinda ryabo ryabarirwaga mu butunzi bwa Miliyari 25Frw aho bashoye, uko binjiza n’imikoranire yabo muri iki gihe.Mu myaka igera kuri 20 Sauti Sol yakoze ibitaramo bitandukanye birimo n'ibyo yakoreye mu Rwanda aha bari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Sauti Sol bakoze ibitari ibigwi byonyine mu muziki ahubwo
banubatse ubwami mu ishoramari rishingiye ku ruganda rw’ubuhanzi n’imyidagaduro, umuzi w’aba bagabo bakomoka muri Kenya wabaye ikindi kintu indirimbo zabo
zirakundwa karahava.
Nyuma y’ibinyacumi bibiri bamaze gukorera uruhererekane
rw’ibitaramo mu Burayi, Amerika, Canada hamwe n’iserukiramuco ryabo rya Sol
muri Nairobi mu 2023 batangaje ko bagiye gutandukana.
Uyu mwanzuro ukaba waraje nyuma y'uko abari bagize iri
tsinda Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno na Savara Mudigi bari
baratangiye urugendo n’ubundi rwo gutangira kugerageza umwe ku wundi kwikorana.
Uyu munsi tukaba twifuje kugaruka ku buryo aba bagabo
babayeho muri ibi bihe byumwihariko uko bari kwinjiza amafaranga nyuma y'uko
batandukanye cyangwa se bafashe akaruhuko ko gukorana nk’itsinda.
Mu ruganda rw’umuziki kuri ubu abahanzi binjiza
amafaranga ahanini binyuze mu buryo bwo gucuruza binyuza ku mbuga zagenewe
gucururizwaho umuziki.
Kugeza ubu Sauti Sol ikaba binyuze kuri Spotify iba ifite
abumva ibihangano byabo buri kwezi bangana n’ibihumbi 427,847 kandi buri umwe
mu bari bagize iri tsinda na we akaba afite imbuga acururizaho umuziki we.
Ku zindi mbuga naho baracyari imbere ku buryo umwaka wa
2023 wasize bari mu b'imbere bumviswe inshuro nyinshi mu Karere.
Ubundi buryo bukaba burimo amasezerano yo gukoresha
ibihangano iri tsinda ryagiye rigirana na kompanyi zinyuranye zirimo izo
kwamamaza, izitunganya filimi, televiziyo n’izindi.
Ibi nubwo bitaratera imbere muri Afurika ariko Kenya iri
mu bihugu byamaze kujya muri uyu mujyo aho igihangano cy’umuntu acyishyurirwa mu
gihe cyose kiri gukoreshwa mu buryo butanga inyungu.
Aba bagabo kandi bakaba baratangiye kwiteganyiriza nk’itsinda
aho kimwe cya Gatanu nk'uko Bien-Aime yigeze kubitangaza cy'ibyo binjizaga mu
bikorwa byose cyabaga ari ubwizigame bwa bose.
Baracyatumirwa kujya kuririmba mu birori n’ibitaramo aho
buri umwe aririmba indirimbo ze bwite cyangwa akaba yanakwifashisha indirimbo
bakoranye bose.
Umuziki wabo ukaba utarahagaze icyahindutse ari uburyo
bawukoragamo yewe biranashoboka ko hagize kompanyi yaba ibakeneye bose
iribubishyure bijyanye n'uko bashobora kuba babyakira yabikora kandi babyemera.
Kuri ubu bakaba baranamaze gutangaza ko iserukiramuco
ryabo ngarukamwaka rya Sol Fest, bazarikora muri uyu mwaka wa 2024 abafana
bakaba bategerezanije amatsiko menshi kureba uko rizaba rimeze.
Iri serukiramuco ubwo riheruka kuba rikaba ryaragize umusaruro
rusange warenga Miliyoni 625Frw.
Aba bagabo kandi basanzwe barashoye amafaranga atari
make mu ruganda rw’imyidagaduro binyuze mu nzu itunganya ikanareberera inyungu
z’abahanzi ya Sol Generation.
Basanzwe kandi baratangiye urubuga rwifashishwa mu gucuruza
ibihangano rwa Hustle Sasa rumaze kwamamara cyane muri Kenya byinshi mu birori
n’ibitaramo bikaba birwifashisha mu gucuruza amatike.
Uru rubuga rwa Hustle Sasa mu mwaka wa 2023 rwaranatewe
inkunga muri gahunda ya Ignite Culture y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi yagera kuri Miliyoni 93Frw yo kurufasha mu gukomeza kuzamura ubuhanzi n’abanyempano
batandukanye.
Mu myaka yose bamaze bakora kandi bagiye batangira
ibikorwa binyuranye by’ubushabitsi bifashishije izina ryabo rya Sol bashinga
kompanyi ya Sol Generation twanagarutseho haruguru.
TANGA IGITECYEREZO