Uwicyeza Pamella wamamaye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda na Kathia Kamali uri mu bagize Mackenzie akanaba umuvandimwe wa Miss Nishimwe Naomie, biyongereye ku bandi bari n’abategarugori bakomeje kubyaza umusaruro YouTube.
Mu myaka micye ishize inkundura yo gukoresha imbuga nkoranyambaga yarushijeho kwiyongera ndetse abazikoresha
bagamije uburyo bw’ubucuruzi barushaho kuba benshi.
Gusa benshi wasangaga bibanda ku gukoresha izishyirwaho
amashusho mato ariko izishyirwaho amanini ugasanga ari bacye bazikoresha by’umwihariko abashyiraho ibiganiro bigaruka ku buzima bwabo bwite.
Kuri ubu bikomeje gufata intera mu byamamare
bitandukanye nka Mutesi Jolly, Nishimwe Naomie, Linda Priya, Umukundwa Cadette
n’abandi bamaze gufungura inkuta kuri YouTube aho basangiza abantu ibintu ibijyanye n'imibereho yabo ya buri munsi.
Abandi bashyiraho ibiganiro ubwabo baba baratunganije berekana imibereho inyuranye y’abandi bantu cyangwa ubwiza bw’u Rwanda.
Kuri ubu
Kathia Kamali murumana wa Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yiyongeye
kuri aba bakomeje kubyaza umusaruro urubuga rwa Youtube.
Mu mashusho ya mbere yasangije abamukurikira ku rubuga
ruri mu mazina ya Kathia Mackenzie K, yavuze ko yabonye izuba kuwa 12
Gashyantare 1996, asaba ababyifuza kuzamuzirikana bakanamuha impano ubwo azaba
yuzuza imyaka 28 mu kwezi gutaha.
Yagaragaje ko ibintu bitatu yiyiziho ari ubugwaneza,
ubuhanga kandi wanamwishyikirizaho mu bihe byamage. Yavuze ko kugeza
ubu hari amagambo amugora kuyavuga mu cyongereza nka Murderer na Strength.
Mu bindi yagaragaje ko Miss Naomie wo mu muryango wabo ari umuntu ushimishije. Yanahishuye ko afite umukunzi, ko yisiga amavuta ya Vaseline nubwo iyo abibwiye abantu batabyemera anavuga ko akoresha indimi zirimo ikinyarwanda, icyongereza, igiswahili n’igifaransa.
Uwicyeza Pamella, umugore wa The Ben, na we yamaze kujya muri uyu mujyo
wo kubyaza umusaruro YouTube nubwo atarashyiraho amashusho n'amwe, gusa abarenga
ibihumbi 2 bamaze kumukurikira 'gukora Subscribe'.
Nk'uko yabigaragaje, azajya anyuzaho ubuzima bwe bwa buri munsi. Kuba atarashyiraho amashusho, avuga ko ari ukubera ko umufata amashusho yagize ibibazo, ariko mu bihe bya vuba azaba yamaze kuyagezaho.
KANDA HANO UREBE URUBUGA RWA YOUTUBE RWA UWICYEZA PAMELLA
TANGA IGITECYEREZO