Umunyamuziki ubimazemo igihe kinini wisanga cyane mu ndirimbo zifashishwa mu bikorwa binyuranye bya Leta, Senderi Hit yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Intwari z’u Rwanda’ igaruka cyane ku misozi 105 Inkotanyi zanyuzemo mu kubohora u Rwanda.
Asohoye iyi ndirimbo mu gihe Abanyarwanda n’inshuti bitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari, wizihizwa buri tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.
Umunsi
w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 30, ufite insanganyamatsiko igira
iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Senderi
yabwiye InyaRwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya amateka y’urugamba n’ubwitange bw’intwari mu kubohora u Rwanda.
Avuga ko iyi
ndirimbo ibumbatiye amateka azafasha abakiri bato kumenya birushijeho ubuzima
bw’Igihugu. Ati “Ni amateka nifuza kwigisha urubyiruko rutazi byibura ibice
bimwe na bimwe Inkotanyi zanyuzemo mu kubohora u Rwanda.”
Akomeza ati “Rero
gukora iyi ndirimbo ni umusanzu wanjye nk’umuhanzi mu gufasha abakiri bato
kumenya aho tuva ndetse n’aho tugana. Igihangano gitambutsa ubutumwa cyane,
ariko hanifashishwa izindi nzira abakiri bato bagenda bamenya ukuri.”
Iyi ndirimbo
yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Trackslayer, ni mu gihe
amashusho (Video) yakozwe na Sani B, aho yahuje amashusho n’amafoto agaragaza
mu bihe bitandukanye Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’intwari
muri rusange.
Ati “Ndangira
ngo bamenye amateka y’igihugu cyacyu, bamenye ko ibyo bishimira, ko hari
ababyitangiye kandi bakwiye no kubirinda bakabisigasira ntihazagire ubisenya,
urubyiruko murebera.”
Ubwo yari mu
kiganiro na Radio Rwanda, Phanuel Sindayiheba, Intwari yo mu Cyiciro cy'Imena,
yavuze ko imyitwarire y'urubyiruko itanga icyizere ko indangagaciro y’ubutwari
itazazima kuko rwatojwe gukora ibyiza.
Ati
"Niba hari bake bahagurutse nta we bareberaho, barabitojwe n’ababyeyi babo
gusa. Nyuma y’imyaka 30 dufite politiki nziza, mfite icyizere ko hari
urubyiruko ruzakora ibyiza byinshi.''
Muri iyi
ndirimbo, Senderi agaruka ku misozi 105 Inkotanyi zanyuzemo kubohora u Rwanda
nka Ruhango, Cyongo, Mbabare, Rushaki na Gatuna, Mukarange, ku Murindi, Miyovu,
Cyanika, Karurama na Gisozi, CND na Kanombe, Rebero na Mont Kigali, Jali na
Nyamirambo, Kabuye na Kagugu, Sonatube na Kami, Saint Famille na Nyamata,
Kivugiza na Kicukiro, Gakondo na Kacyiru n’ahandi.
U Rwanda
rwizihiza intwari nyinshi mu byiciro bitandukanye. Zimwe mu ntwari z'
indongoozi zahawe umunsi wihariye zizihirizwaho, ari wo buri tariki ya kabiri
y' ukwezi kwa Gashyantare (2). Mbere ya 1999, ni ukuvuga (1994-1998) uyu munsi
wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo Gukunda igihugu.
Ibyiciro by' intwari
Intwari z'u
Rwanda zigabanywa mu byiciro bitatu by'ingenzi, hagendewe ku rugero
zagaragajeho ubutwari. Icyiciro cya mbere cyitwa Imanzi, icya kabiri Imena,
naho icya gatatu kikaba Ingenzi.
Imanzi
Imanzi ni
cyo cyiciro cy' intwari kiza ku mwanya wa mbere. Ni intwari zakoze ibikorwa by'
indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n' ubuzima bwazo.
Kugeza uyu mwanya, iki cyiciro kirimo intwari ebyiri (2) zonyine ari zo: Gisa
Fred Rwigema ndetse n' Umusirikari Utazwi.
Gisa
yagaragaje ubutwari mu bikorwa yakoze byo kwitangira igihugu no kunga
abanyarwanda binyuze mu rugamba yatangije rwo kubohora igihugu ku ngoyi ya leta
ya Habyarimana Juvenali.
Imena
Icyiciro cya
kabiri cy' intwari z' u Rwanda ni Imena. Ni icyiciro kiyinga Imanzi,
gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu
mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.
Kuri ubu,
intwari z' Imena ni: Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana
Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n' Abanyeshuri b' i
Nyange barimo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Beatrice.
Gushyirwa mu
cyiciro cy'intwari z' Imena ntibisaba ko iyo ntwari iba itakiriho, bitandukanye
no mu cyiciro cy' Imanzi.
Ingenzi
Ingenzi ni
cyo cyiciro cya gatatu cy' intwari mu Rwanda, kikaba gikurikira Imena.
Giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho,
bakabera abandi urugero ruhanitse rw' ubwitange no kugira akamaro gakomeye.
Kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri iki cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida b'iki cyiciro.
Senderi Hit yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’Inkotanyi ndetse n’imisozi 105 bakoresheje mu rugamba rwo kubohora u RwandaKANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTWARI Z’U RWANDA’ YA SENDERI HIT
TANGA IGITECYEREZO